Amandazi arimo amafi

Yanditswe: 27-04-2016

Ibikoresho

 • Amazi ibiyiko 2
 • Urusenda 3/4 by’akayiko gato
 • Umunyu ½ cy’akayiko
 • Poivre ¼ y’akayiko
 • Amagi 2
 • Umugati wa pain coupe 1
 • Ifi ya filet garama 400
 • Akayiko ka persil ziseye
 • Tungurusumu udusate 2
 • Amavuta akomoka ku bihingwa ibiyiko 2
 • ½ cy’agakombe k’ifarini

Uko bikorwa

 1. Vanga amazi, urusenda, umunyu, poivre n’amagi ukoroge byivange neza
 2. Shyira umugati muri food processor, ifi, utuyiko 2 tw’uruvange rw’amagi, persil na tungurusumu
 3. Muri urwo ruvange, bumbamo amandazi bitewe n’urugero ushaka
 4. Jya ufata utwo tububumbe usigeho ifarini inyuma uherutse rwa ruvange rw’amagi rwasigaye
 5. Shyira ya mavuta ku ipanu unagemo amandazi yawe uhindure kugeza ahiye uruhu rugahindura ibara.
 6. Uramutse udafite ipanu wafata amavuta menshi nkayo guteka ifiriti ukayashyushya mu isafuriya ukanagamo amandazi ariko ntatindemo ngo arenze iminota 10 kuko yashirira

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe