Salade y’imbuto zirimo umutobe w’ironji

Yanditswe: 21-07-2016

Ibikoresho

  • Pommes 2
  • Umuneke 1 munini
  • ¼ y’inanasi
  • Oranges 2 zo gukoramo umutobe
  • ¼ ya water melon
  • Inkeri ( fraises) 4

Uko bikorwa

  1. Ronga imbuto neza izo guhata uzihate izindi uzitondore
  2. Zikatemo udusate
  3. Kamura umutobe muri oranges vanga imbuto zose unyanyagizeho umutobe hejuru
  4. Bishyire muri frigo bimaremo isaha mbere yo kubigabura

Gracieuse uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe