Uko wakwikorera mayonnaise

Yanditswe: 27-07-2016

Ibikoresho

  • Amagi 2
  • Umunyu w’inyanya ( sea salt) ¼ y’akayiko
  • Moutarde de Dijon akayiko 1
  • Vinaigre y’umweru ( white vinegar) ibiyiko 2
  • Indimu ½
  • Amavuta akomoka ku bihingwa ml 500

Uko bikorwa

  • Banza ukoroge umuhondo w’igi unoge neza mu gasorori
  • Ongeramo moutarde ukomeze ukoroge cyane
  • Sukamo ½ cy’ amavuta gahoro gahoro ariko ukomeza gukoroga umare iminota iri hagati y’itatu n’itanu
  • Shyiramo vinaigre ukomeeze ukoroge
  • Ongeramo amavuta yasigaye usukumo gahoro gahoro ari nako ukomeza gukoroga
  • Shyiramo umunyu, umutobe w’indimu n’akandi ka vinaigre gake niba ubona ko ari ngombwa
  • Bikoroge cyane ubishyire muri frigo

Iyi mayonnaise ishobora kumara icyumweru iki nzima uramutse uyibika muri frigo

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe