Isupu y’imboga zitandukanye

Yanditswe: 10-06-2016

Ibikoresho ku bantu 4

  • Puwaro 2 nini
  • Karoti 5 nini
  • Navet 1( ziboboneka mu masoko nka kimironko, nyabugogo n’ahandi)
  • Agafungo gato ka sereli 1
  • Ibirayi 2 binini
  • Inyanya 2
  • Courgette 1
  • Igitunguru 1
  • Cubbe magi 2
  • Crème fraiche ikiyiko 1
  • Amavuta ya beurre ½ k’ikiyiko

Uko bikorwa

  1. Ronga imboga zose uzikatemo duto
  2. Shyushya beurre ushyiremo puwaro
  3. Shyira izindi mboga zose mu yindi safuriya ushyiremo amazi azirengeye
  4. Ongeramo na maggi zimareho iminota 30 niba ukoresha gaz zimareho iminota 10
  5. Za puwaro aho ziri ku rindi ziko nzaho zisukemo amazi make ushyiremo na ya maggi yindi zimareho iminota 20
  6. Igihe za mboga zindi karoti, navet, cougettes n’izindi zimaze gushya uzisye ukoresha akuma ka potaje, niba wumva umunyu udahagije wongeremo muke
  7. Bisuke mu gisorori wongeremo creme fraiche na puwaro utigeze usya
  8. Bivange byose hamwe
  9. Katiraho persil hejuru

Muryoherwe !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe