Amandazi ya karoti n’ibirayi
Yanditswe: 22-06-2016
Ibikoresho
- Karoti 4 ziri mu rugero zirapye mo duto cyane
- Ibirayo 2 binini bitogosheje
- Ikirungo cya coriander akayiko 1
- Akayiko ka tangawizi y’ifu
- Umunyu
- Ifarini garama 200
Amavuta ya canola yo kuza gutekamo amandazi cyangwa se andi mavuta yose yo guteka amafiriti
Uko bikorwa
- Shyira amavuta ku ipanu nini cyangwa se isafuriya isanzwe utereke ku ziko
- Igihe amavuta ari ku ziko uvange ibirayi bitogosheje na karoti zirapye
- Ongeramo ifarini ukomeze uvange ukoresheje intoki
- Ongeramo umunyu, coriander na tangawizi
- Binyuze muri mixeur kugirango ibisye neza byorohe ariko utanayifite wabirekera uko
- Muri uwo mutsima koramo utubumbe turambuye tureture
- Inyuma usigeho agafarini gake kasigaye
- Bishyire mu mavuta yahiye neza bimaremo iminota iri hagati ya 7 na 10
- Bireke bihore mbere yo kubigabura
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
23 juin 2016, 17:24, yanditswe na TWIBANIRE Merequiade
Murakoze kuri icyi gitekerezo. Uyu mugati wamara igihe kingana gite utarangirika mububiko(storage) ?