Amandazi ya karoti n’ibirayi

Yanditswe: 22-06-2016

Ibikoresho

  • Karoti 4 ziri mu rugero zirapye mo duto cyane
  • Ibirayo 2 binini bitogosheje
  • Ikirungo cya coriander akayiko 1
  • Akayiko ka tangawizi y’ifu
  • Umunyu
  • Ifarini garama 200
    Amavuta ya canola yo kuza gutekamo amandazi cyangwa se andi mavuta yose yo guteka amafiriti

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta ku ipanu nini cyangwa se isafuriya isanzwe utereke ku ziko
  2. Igihe amavuta ari ku ziko uvange ibirayi bitogosheje na karoti zirapye
  3. Ongeramo ifarini ukomeze uvange ukoresheje intoki
  4. Ongeramo umunyu, coriander na tangawizi
  5. Binyuze muri mixeur kugirango ibisye neza byorohe ariko utanayifite wabirekera uko
  6. Muri uwo mutsima koramo utubumbe turambuye tureture
  7. Inyuma usigeho agafarini gake kasigaye
  8. Bishyire mu mavuta yahiye neza bimaremo iminota iri hagati ya 7 na 10
  9. Bireke bihore mbere yo kubigabura

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe