Broccoli n’amashaza
Yanditswe: 17-05-2016
Ibikoresho
- Broccoli 1
- Amashaza garama 300
- Karoti 1
- Igitunguru 1
- Inyanya 3
- Tungurusumu udusate 5
- Agasate ka tangawizi 1
- Ibiyiko 3 by’amavuta y’ibihwagari
- Akayiko ka garam masala
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Togosa amashaza, karoti na broccoli mu mazi make arimo umunyu
- Sya inyanya, tangwawzi na tungurusumu
- Shyushya amavuta usukemo rwa ruvange rw’inyanya, tungurusumu na tangawizi
- Ongeramo garam masala uvange
- Bisuke muri za mboga ziri ku ziko zitogota ariko ntizishye cyane ariko na na none zibe zikirimo amazi make atuma hazamo isosi
- Shyiramo umunyu na poivre ubireke iminota 5 ubone kubikuraho
Gracieuse Uwadata