Broccoli n’amashaza

Yanditswe: 17-05-2016

Ibikoresho

  • Broccoli 1
  • Amashaza garama 300
  • Karoti 1
  • Igitunguru 1
  • Inyanya 3
  • Tungurusumu udusate 5
  • Agasate ka tangawizi 1
  • Ibiyiko 3 by’amavuta y’ibihwagari
  • Akayiko ka garam masala
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Togosa amashaza, karoti na broccoli mu mazi make arimo umunyu
  2. Sya inyanya, tangwawzi na tungurusumu
  3. Shyushya amavuta usukemo rwa ruvange rw’inyanya, tungurusumu na tangawizi
  4. Ongeramo garam masala uvange
  5. Bisuke muri za mboga ziri ku ziko zitogota ariko ntizishye cyane ariko na na none zibe zikirimo amazi make atuma hazamo isosi
  6. Shyiramo umunyu na poivre ubireke iminota 5 ubone kubikuraho

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe