Igisafuriya
Yanditswe: 07-07-2014
Ibikoresho :
Ibirayi ibiro 3kg
Ibitoke ibiro 2kg
Inkoko 1
Ibitunguru 4
Puwavuro 3
Sereli umufungo
Ifu y’ubunyobwa ikiro 1kg
Uko bikorwa :
Fata ibirayi
Ibitoke
Kata inkoko ibice (partie) 4 cyangwa nyinshi bitewe n’izo ushaka
Togosa inkoko mu mazi menshi
Shyiramo bya birayi n’ibitoke inyama zitarashya neza
Shyiramo
Ibitunguru
Puwavuro
Seleri
Canirana byose
Shyiramo sauce tomate +Inyanya
Nihabura iminota 5 cyangwa 10 ngo bishye
Karanga ifu y’ubunyobwa
Busukemo amazi ahoze
Vanga icyo gikoma na bya bitoke n’ibirayi
Canira gato nk’iminota itanu
Bigire isose nyinshi
Ntibikarangwa
Bikureho ubigabure
Byatanzwe na Murundi umutetsi w’umwuga tel 0789523861
Ibitekerezo byanyu
8 juillet 2014, 02:50
Ni byiza kutwigisha murakoze ariko mujye mushyiraho detaille neza z’uko bikorwa kuko ntimudusobanurira neza cyane nko kuri pate ya pizza umuceli wa manderena n’ibindi.
8 juillet 2014, 03:17, yanditswe na Astrida
gerageza kuri laptop cyangwa desktop, urabibona neza, detaille ziriho
8 juillet 2014, 12:34, yanditswe na nancy
ni byiza cyane
15 juillet 2014, 01:44, yanditswe na muhoza
muradufasha cyane kutwigisha guteka.muzatwigishe no guteka ibyo kurya udakoresheje ubuto bikaryoha.
16 juillet 2014, 08:20, yanditswe na mudenge Grace
Inkuru zose mwatanze ntimukazikureho kuko umuntu yahora asura uru rubuga rwanyu ngo yihugure kubyo yari yarasomye kuko ntiwabifata mu mutwe ahubwo uraza ukiyibutsa. iyo umuntu rero aje kwiyubutsa kubyo yari yarabonnye agasanga mwabikuyeho acika intege. murakoze. Hanyuma umuntu adafite ifuru yakoresha iki kindi ?
20 novembre 2015, 03:19
murakoze ku twigisha aliko muje mudusobanurira neza nki gisafuriya, mwatubwiye ko ukaranga ifu yu bunyobwa ukavangamo ibitoki ni birayi,ese ko mwari mwabivanze ni nyama murabitandukanya