Umutobe w’imbuto nta mixeur

Yanditswe: 20-02-2016

Ahanini usanga abantu bakora umutobe w’imbuto iwabo mu rugo bibasaba kuva bifite mixeur ariko no mu gihe ntayo ufite cyangwa se yapfuye birashoboka ko wakora umutobe w’imbuto kandi nabwo ukamera neza.

Dore uko wakora uwo mutobe
Ibikoresho

  • Igisate cy’inanasi
  • Ibinyomoro bihiye neza 4
  • Oranges 3
  • Umwembe munini uhiye neza

Uko bikorwa

  1. Uronga imbuto neza mu mazi menshi
  2. Zitonoreho ibishishwa
  3. Zikatire mu gikoresho kininini ziri bubashe gukirwamo hagasigara n’umwana
  4. Zivange ukoresheje intoki zifite isuku, uramutse ufite umutozo bacomeka ku mashanyarazi niwo wakoresha, cyangwa se ugakoresha umwe usanzwe ufite hasi h’icyuma ukajya uvanga usa nukamuza uwo mutozo
  5. Iyo ibona ko imbuto zawe zanoze neza ukoresha akayunguruza gasanzwe k’icyayi ukayungurura umutobe wawe ariko ukajya ukozamo intoki kugirango umutobe wose ushiremo
  6. Iyo ufite akayunguruzo k’umwenda uba umeze nka supaneti, ushyiramo urwo ruvange ugahambira ubundi ugakaraga agatambaro wafahse impande zose zako nk’umuntu uri gukamura couvre lit, umutobe wose ushiramo
  7. Uyu mutobe ni mwiza ku bana bari hejuru y’amezi atandatu kandi n’umwana udakunda imbuto ashobora kuwukunda kurusha kumuha imbuto zisanzwe. Gusa no ku bantu bakuru ni mwiza cyane.
  8. Uramutse ubishatse babanza ukawushyira muri frigo mbere yo kuwunywa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe