Ifiriti y’ibikoro (yams)

Ibikoro, yams cyangwa se ignames mu ndimi z’amahanga ni uguhingwa cyiza kijya kumera nk’ikijumba ariko abahanga mu by’imirire bakavuga ko iki gihingwa gifitiye umubiri wavu akamaro kurusha ibijumba. Mu mubaro igikoro gifite harimo kurinda
indwara( anti oxydants), kikaba mu biribwa birinda kanseri y’ibihaha n’iyo mu kanwa.

Ibikoro kandi bigira umumaro wo gukomeza amagufa, gutuma ibisebe bikira vuba, kurinda uruhu gusaza vuba n’ibindi.

Ibikoro bitegurwa mu buryo bwinshi butandukanye harimo kubitogosa bisanzwe, kubiteka ifiriti,…

Bumwe muri ubwo buryo twabahitiyemo harimo guteka ifiriti y’ibikoro kuko n’abantu batabikunda bashobora kuba bagerageza kurya ifiriti.

Dore uko wategura iryo funguro :

Ibikoresho

  • Igikoro 1 kinini
  • Umunyu
  • Amavuta ya guteka ifiriti
  • Igitunguru 1

Uko bikorwa

  1. Ronga ibikoro bigifite ibishishwa byabyo
  2. Bihate witonze kugirango bitandura kuko iyo ubironze bitakaza uburyohe bwabyo
  3. Koresha agatambaro gasa neza uhanagureho ibintu biba bimeze nk’amazi bizaho umaze kubihata
  4. Bikatemo udusate nk’utw’ifiriti z’ibijumba duhagaze cyangwa se ukatemo udusate dutambitse
  5. Shyushya amavuta namara gushya uzishyiremo
  6. Zireke zitindemo kurusha ibijumba kuko zo zitinda gushya ariko ucunge zidashirira
  7. Zimaze gushya unyanyagizaho umunyu zigishyushye ugakatiramo igitunguru kibisi kugira ngo zihumure neza

Gracieuse Uwadata