Brochettes z’inkoko
Yanditswe: 16-08-2015
Inyama y’inkoko ntikunze gutekwamo brochette kuko ahanini itegurwa ,mu bundi buryo nyamara burya, inyama y’inkoko nayo igira brochette nziza kandi ziryoshye.
Dore uko bategura iryo funguro :
Ibikoresho kuri brochettes 4
- Amavuta ya elayo ikiyiko 1
- Tangawizi ziseye ikiyiko 1
- Tungurusumu udusate 3
- Ubuki ibiyiko 2
- Amaguru y’inkoko 8
- Persil ziseye ibiyiko 2
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Zikureho igihu cy’inyuma uzikure ku magufa
- Kata inyama mo duto tujya kuri brochette
- Zishyire kuri brochettes
- Vanga ibindi bikoresho byasigaye
- Shyira ibindi bikoresho muri mixeur bimere nka puree
- Siga iyo sauce kuri brochettes
- Bishyire muri frigo bimaremo amasaha 2
- Siga amavuta kuri twa twuma dufata ibyo ushyize ku cyocyezo
- Cana icyocyezo uzishyireho uge uhindura uruhande nyuma y’iminota 5
Gracieuse Uwadata