Brochettes z’inkoko

Yanditswe: 16-08-2015

Inyama y’inkoko ntikunze gutekwamo brochette kuko ahanini itegurwa ,mu bundi buryo nyamara burya, inyama y’inkoko nayo igira brochette nziza kandi ziryoshye.

Dore uko bategura iryo funguro :
Ibikoresho kuri brochettes 4

  • Amavuta ya elayo ikiyiko 1
  • Tangawizi ziseye ikiyiko 1
  • Tungurusumu udusate 3
  • Ubuki ibiyiko 2
  • Amaguru y’inkoko 8
  • Persil ziseye ibiyiko 2
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Zikureho igihu cy’inyuma uzikure ku magufa
  2. Kata inyama mo duto tujya kuri brochette
  3. Zishyire kuri brochettes
  4. Vanga ibindi bikoresho byasigaye
  5. Shyira ibindi bikoresho muri mixeur bimere nka puree
  6. Siga iyo sauce kuri brochettes
  7. Bishyire muri frigo bimaremo amasaha 2
  8. Siga amavuta kuri twa twuma dufata ibyo ushyize ku cyocyezo
  9. Cana icyocyezo uzishyireho uge uhindura uruhande nyuma y’iminota 5

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe