Gratin ya puwaro na jambon

Yanditswe: 08-08-2015

Gratin ni ifunguro ritekwa ku buryo bugiye butandukanye gusa ahanini yose ahurira ku kuba atekwa hakoreshejwe ifuru cyangwa se ugakoresha icyocyezo gipfundikirwa.

Dore uko bategura iryo funguro :
Ibikoresho

  • Agafungo 1 ka puwaro
  • Ibirayi 4 binini bitogosheje
  • Jambon cyangwa se lard
  • Fromage
  • Amavuta ya beurre
  • Crème fraiche cyangwa se amagi 2

Uko bikorwa

  1. Ronga puwaro uzikate neza
  2. Togosa ibirayi mu mazi make arimo umunyu na poivre
  3. Mu gihe uri gutogosa ibirayi ba ukata jambon cyangwa se lard
  4. Fata igisorori kijya mu ifuru ushyiremo amavufa ya beurre mo hasi no ku mpande
  5. Banzamo ibirayi hasi
  6. Rapiraho jambon cyanga se lard
  7. Shyiraho puwaro urenzeho fromage zirapye
  8. Koresha crème fraiche cyangwa se amagi akoroze
  9. Bishyire mu ifuru bimaremo iminota iri hagati ya 30 na 40

Byatanzwe na Madame Marie, Umutoza mu guteka

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe