Inyama zo mu nda zivanze n’iroti

Inyama zo mu nda iyo zivanze n’iroti usanga zirushaho kuryoha cyane kuko iz’iroti zituma izo mu nda zigira impumuro nziza, ukaba wazikoramo isosi utiriwe uziteka mu bitoki cyangwa se mu isombe nkuko tubimenyereye.

Ibikoresho :

  • Inyama zo munda garama 500
  • Inyama z’iroti garama 500
  • Poivron 1
  • Sereli utubabi 3
  • Inyanya 3
  • Sauce tomate 1
  • Igitunguru 1
  • Tangawizi iseye akajumba 1
  • Amavuta y’inka ikiyiko 1
  • Ikirungo cya garam masala ikiyiko 1
  • Poivre n’umunyu

Uko bikorwa :

  1. Ronga inyama neza cyane izo mu nda uzironge ukwazo kugirango zere neza
  2. Zishyire mu isafuriya ushyiremo n’umunyu upfundikire uzireke ku ziko zibire kugeza igihe amazi yazo yumutsemo
  3. Yengesha amavuta y’inka ushyiremo izo nyama uzihindure kugeza igihe ubonye ko zitangiye guhindura ibara kandi zikamera nk’izumutse
  4. Shyiramo ibitunguru na tangawizi
  5. Ongeramo inyanya na sauce tomate
  6. Shyiramo garam masala na poivre
  7. Shyiramo amazi make kugira ngo hazemo isosi cyangwa se uzireke zumuke uzirye zumukije.

Gracieuse Uwadata