Potaje ya chou fleur

Yanditswe: 25-07-2014

Ibikoresho ku bantu 4

• Shufreri (Chou fleur) : 300 g

• Poireau 1

• Igitunguru 1

• Amata ½ l

• Amazi ¼ amazi

• Amavuta ibiyiko2

• Umunyu

• Poivre noir (black pepper)

Mixeur (akuma gasya)

Uko itekwa

• Hata igitunguru

• Oza poireau uyikate

• Oza chou fleur, uyikatemo uduce duto

• Mu isafuriya teka igitunguru na poreau mu mavuta ashyushye iminota mike k’umuriro muke upfundikire

• Shyiramo chou fleur amazi n’amata. Vanga neza hanyuma ushyiremo umunyu ureke bibire

• Gabanya umuriro bimare iminota 10-15 bibira

• Bikureho wongeremo umunyu niba ari ngombwa ushyiremo na poivre noir(black pepper) ubisye muri mixer

• Tegura potage yawe ishyushye hamwe n’umugati.

Aho byavuye : Epicurien.be

Ibitekerezo byanyu

  • Uru rubuga ni rwiza ruradufasha pe. Imana ibahe umugisha. gusa byakabaye byiza mutubwiye uburyo twateka ibintu bisanzwe mudashyizemo amazina tutazi kandi hagakoresha ibintu bisanzwe biboneka ku masoko.
    Ni byiza mutubwiye uburyo bwo guteka ibirayi, umuceri, igitoki, amateke ,imyumbati se kuburyo bigumana intungamubiri zose ndetse n’uburyo bwiza bw’imirire kandi butavuna igifu.
    Uwiteka abahire.

  • Muraho ? Mbere na mbere mbanje kubashimira kubw’ibintu byinshi mucisha kuri iyi site yanyu kandi bitugirira akamaro. Ubusanzwe njyewe nkunda guteka ariko mba numva ibyo nzi bidahagije. Mujye mukomeza mutwoherereze ama recettes atandukanye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe