Twamaganye abitirira Flavia guteza ubwicanyi bwabereye Gicumbi

Yanditswe: 12-08-2014

Amakuru avuga k’umuntu warashe abandi mu kabari i gicumbi hagapfamo 4 yakwirakwijwe mu bitangazamakuru bitandukanye guhera ku cyumweru ndetse n’ejo hashize. Gusa birababaje kubona muri ibyo bitangazamakuru hafi ya byose byaratangaje ko ari umukobwa witwa Flavia Kayitesi wateje ubwo bwicanyi. Dore bimwe mu byo twasuzumye :

Inkuru yanditswe ku rubuga rwa Inyarwanda.com banditse bati “Mu bapfuye harimo n’uwo mukobwa wabaye intandaro y’uko kurasa witwa Kayitesi Flavia” ku rubuga rwa Kigali hits ho banditse ko ariwe wateje umwiryane bane bakicwa bashyiran’amafoto ye. Hasi y’ifoto imwe bandika gutya “uyu niwe wateye kwicwa kwabantu 4 no gukomereka kwa 7” ku rubuga ibyamamare .com bashyizeho ifoto ye n’aho banditseho gutya “Kayitesi Flavia wari umunyeshuri muri KIM (nyirabayazana na we yahasize ubuzima”

Hari ibindi bitangazamaku n’ubwo bitakoresheje ayo magambo, bashyizeho amafoto ya Flavia gusa mu bo bari kumwe, nabyo bigatera kwibaza impamvu yabyo. Ko atari wenyine wari uri mu itsinda ryakorewe ubwicanyi kuki ariwe bagaragaza cyane ?

Iyo usomye izo nkuru kandi zerekana ko atari Flavia wafashe imbunda ngo arase, si we warwanye ariko bikarenga akaba ariwe ubyitirirwa. Hafi y’ibyo bitangazamakuru byose byerekana ko umugabo yashatse kubyinana na Flavia akabyanga bikavamo kurwana nyuma umwe akarasa abandi harimo n’uwo mukobwa.

Umuntu yakwibaza rero impamvu Flavia Kayitesi akomeza gushinjwa kuba ariwe wateje ubwo bwicanyi . Ese ababitangaza ntibazi ko umuntu afite uburenganzira bwo kubyinana n’uwo ashaka ? Ese abanyamakuru ntibari bakwiye no kureba ko abarwanira umukobwa ngo babyinane baba bamuhohoteye ?

Ikindi kigaragara ni uko herekanwa kuba umukobwa yarabaye intandaro kurenza uko inzoga zaba zifite uruhare mu gukora ubwo bwicanyi dore ko byabereye mu kabari. Kuba harabaye kurwana ndetse no kurasa bivuye mu mujinya waba wari urenze urugero nabyo ntaho byerekanwa.

Birababaje rero kubona muri iki gihe abanyamakuru bandika uwahohotewe nk’uwakoze ubwicanyi. Kwicwa urashwe uzira kwanga kubyina ni uguhohoterwa, kurwanirwa n’abagabo nk’aho udafite uburenganzira bwo guhitamo birerekana imyumvire ikiri hasi mu bijyanye n’uburenganzira bw’abagore.

Agasaro.com nk’igitangazamakuru cy’abanyarwandakazi twamaganye ibyo byatangajwe kuri nyakwigendera Flavia Kayitesi hirengagijwe uburenganzira bwe.
Turihanganisha imiryango y’abagize ibyago by’umwihariko umuryango wa Flavia wabonye umwana wabo yandikwaho mu buryo busebeje kandi yarabaye inzirakarengane.

Astrida Uwera
photo : facebook

Ibitekerezo byanyu

  • Urakoze cyane Astri, itangazamukuru rifite ubushobozi bwo kuyobya abantu kuko benshi baryizereramo, abanyamakuru bamwe bari bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere ndetse uyu mwuga ugakorwa n’abawigiye bawusobanukiwe kd bawukunda ! RIP Flavia, abasigaye mukomere.

  • Hi Astrida I give my credits for your analysis.I wish all Journalists could have that kind of assessment aho gukunda byacitse.We are far behind in terms of human rights especially women rights.Keep it up we are proud of you

  • Thanks Astrida...gushyira ahagaragara version nyayo y’ibyabaye kandi washyize mu gaciro...iyaba abanyamakuru Bose babanzaga gusesengura byarushaho gufasha abanyarwanda...gutanga amakuru vuba ntibihagije..kuyatanga neza by’ubunyamwuga nibyo abanyarwanda bakeneye kurusha.
    ok

  • Nawe ibi wanditse ubisesenguye wasanga harimo kubogama.

    Gusa gutanga coment ni byiza ariko ntago itangazamakuru ryakora ibyishimiwe n’abantu bose,hari abo bidashimisha bitavuze ko ritakozwe neza. Impamvu mbona Fravia yavuzwe cyane ni ebyiri. 1. Uko kurasana kwaturutse kukuba uwo mukobwa yaranze kubyinana nawe(n’ubwo ari uburenganzira bwe.)
    2. Fravia yari umusitari(umukinnyi wa za Filime,niwe wagombaga kuvugwa cyane.

  • Nta busesenguzi akoze ahubwo avugiye umukobwa mugenzi we ariko nk’Umunyarwandakazi uzanabwire abandi ko batagomba kurara mu kabari. Nonese ni he atabaye nyirabayazana, iyo atabamo se bari gupfa inzoga ?
    Ngira ngo wenda ntabwo yari we basabye kubyinana icyo gihe byari twitwa ko abanyamakuru bakosheje, na ho kuba ariwe wasabwe kubyinishwa yabigizemo uruhare nka catalyseur, jyewe ni ko mbibona gusa Imana imwakire mu bantu bayo.

  • Ni Nyirabayazana kandi azahora ari Nyirabayazana, igihe cyose bizaba bikizwi kandi nta n’ikizabihindura, ko abarwanye n’abarasanye ari we bapfuye. Kuki batarwanye na Nyirakabari cyangwa se abaseriveri ?
    REKA KUBOGAMA, NIBA ARI N’IKIRAKA CYO KUMUKURAHO URUBWA, CIRA BIRARURA

    • ntago ari ukubogama, ni kwerekana ko abantu batubahiriza uburenganzira bw’abakobwa. kuki iyo yanze kubyina bivamo amahane kuki bidafatwa nk’ibisanzwe ? si ikiraka ni inshingano, abantu bishwe bazize utarubahirije guhitamo k’umukobwa umwe. uriya mukobwa yabaye inzirakarengane ababyandika bari bakwiye kumuha agaciro. abaseriveri b’abakobwa nabo barirukanwa iyo bagize ibyo bangira aba kiriya b’abagabo nabyo ni uguhohoterwa

  • Abanyamakuru bakwiye kujya batangaza amakuru bafitiye gihamya not byacitse. kuko sinibaza ko icyaha cyakozwa na nyakwigendera wari mu kabari iyo umunsi w’umuntu wageze ntawawurenza aho yaba ari hose
    njye hatari hakwiye kugawa uwabaye victim ahubwo hagomba kunenga icyabiteye kuba yari yagiye afite gahunda ze yasohotse n’abagenzi be ntabwo byari ihame ry’uko yagombaga kubyinana n’ubonetse wese.
    bararangije rero ngo bakunde baremereze amakosa ye bati yarafite ubukwe !
    ubukwe umuryango we, ;n’inshuti ze zitari zizi itangazamakuru ryabukuye he ?
    please mujye mugerageza kuvuga ibyo mwagahazeho kuruta kuvuga ibiryoshya inkuru cyane ko ari byo bikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda..RIP ku bitabye Imana
    uwo munyamahano nawe ashyikirizwe UBUTABERA.

  • Njye ndagerageza kuba neutre cyane. Mbere na mbere ndagira ngo mbanze nshimire uwanditse iyi nkuru nubwo nawe yageze aho aba umufana cyane !

    Nanjye ibinyamakuru narabibonye kandi nabyo ugerageje gusoma ibyo byanditse usanga koko byarerekanaga ko Flavia ariwe nkomoko y’urupfu rwa bariya bantu bapfiriye mu kabari i Gicumbi. Gusa njye ndemeranya n’umutwe w’inkuru wagiraga uti :“Mu bapfuye harimo n’uwo mukobwa wabaye intandaro y’uko kurasa witwa Kayitesi Flavia” nkuko inyarwanda yabyanditse. None se uyu mukobwa siwe wabaye intandaro ? Wenda uburyo usobanura uburyo byagenze nibyo bigaragaza ko uyu mukobwa yarenganye ariko byumvikane neza ko ariwe bapfuye !

    Ikindi nuko umwari kujya mu kabari ukageza saa kenda.z’ijoro kabisa ! Anyway n’abanyamakuru nabo si shyashya, ariko kandi nawe wanditse iyi nkuru nawe nturi shyashya kuko icyo wakoze ni ukuvugira uyu Nyakwigendera gusa. Imana imuhe iruhuko ridashira.

    • Murakoze gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru gusa nawe wemere ko kurwanira umukobwa ubwabyo ari ikibazo, birerekana ko batubahirije uburenganzira bwe. kuki yanga bikaba ikibazo kandi afite guhitamo ibyo ashaka ? icyo twasobanuye rero ni uko ababyanditse batitaye ku burenganzira bwe bwo kwanga cyangwa kwemera nkuko abamurwaniye nabo batabwubahirije. naho ibyo kuba mu kabari izo saha ni iyindi debat ariko ntabyo ntibigomba gukuraho kwandika ukurikije uburenganzira bw’umuntu.

    • Murakoze gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru gusa nawe wemere ko kurwanira umukobwa ubwabyo ari ikibazo, birerekana ko uwateje kurwana atubahirije uburenganzira bwe. kuki yanga bikaba ikibazo kandi afite guhitamo ibyo ashaka ? icyo twasobanuye rero ni uko ababyanditse batitaye ku burenganzira bwe bwo kwanga cyangwa kwemera ngo berekane ko uwateje amahane kubera ko yahaknye atubahirije uburenganzira bwe. Naho ibyo kuba mu kabari izo saha ni iyindi debat, kuko isaha ntacyo ikura cyangwa yongera mu ihohoterwa rye. ni nkuko yari kwanga indi saha , cyangwa akanga ikindi kintu adashaka nabyo akabizira.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe