Imbogamizi kuri rwiyemezamirimo wahombejwe na COVID-19

Yanditswe: 30-10-2020

Niyongira Félecité ni umugore watinyutse kwikorera mu karere ka Ngororero mu bikorwa byo gupiganira amasoko yo kugaburira amashuri.

Ni umwe mu bagore bakeya babikora mu karere ka Ngororero kuko benshi bakitinya kubera igishoro bakeka gihenze, kudasobanukirwa imisoro no kuyimenyekanisha bigatuma badafungura ibigo by’ubucuruzi.

Niyongira avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda yarabonye amasoko yo gutanga ibiryo ku mashuri ariko bataramwishyura, ibintu avuga ko byamuteje igihombo kuko amashuri yahise afunga.

Aho yicaye mu rugo iwe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero, avuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyazaga yari yatangiye umushinga yatanze mu kigega cya BDF ndetse bamwemerera inkunga ingana na kimwe cya kabiri cy’inguzanyo yagombaga gufata muri Sacco.

Agira ati ; « Twakoze imishinga, njye nkora umushinga wo gutera urutoki rw’imineke, nashaka kuzajya ngemura imineke mu mijyi nka Gisenyi, Muhanga na Kigali, nsanga umushinga uzatwara miriyoni 2, nagombaga kuyafata nkazishyura miliyoni imwe indi ikazaba inkunga ya BDF, ariko twamaze gufata inguzanyo, BDF inkunga irayitwima bituma n’inguzanyo ipfa ubusa. »

Nubwo igishoro yakoreshaga mbere ya COVID-19 atashoboye kukigaruza, avuga ko akomeje gushaka amafaranga kugira ngo azasubukure ibikorwa.
Agira ati ; «  Ntibyoroshye kongera kuzamura umutwe, urumva ndimo kwishyura iyo nguzanyo kandi ntibyanyorohera kubona indi nguzanyo ntarangije iyi cyangwa mbonye banki iyinkuriramo. Mu minsi yashize nabonye hari inkunga yagenewe abagore bikorera ariko narabajije bambwira ko byarangije igihe. »

Niyongira Felecite avuga ko nubwo mu Karere ka Ngororero abagore bitinya ntibitabire ibikorwa byo gupiganira amasoko, ngo yatangiye kugira abo yigisha.
« Hari umubyeyi nigishije mwereka uburyo afite igishoro yatera imbere, yaratinye kubikora ahubwo ampa amafaranga ngo abe arinjye ubikora tugabane inyungu, ntekereza ko nubu aribwo buryo nzashaka nkakoramo nkoranye n’abafite igishoro, gusa biba byiza iyo wifitiye igishoro ukikorera. »

Niyongira Felecite avuga ko akeneye amafaranga agera kuri miliyoni 5 yakongera agatangiza ibikorwa bye kuko hari amasoko abona ariko akabura igishoro.
Zimwe mu nzitizi umugore wo mu karere ka Ngororero agifite zirimo kubura igishoro no gutinyuka, akavuga ko umubare w’abagore biyemeza gupiganira amasoko ari bakeya mu karere ka Ngororero.

Niyongira Felecite ubu afite abana bane n’umugabo, avuga ko gupiganira amasoko mato aciriritse byamufashije gusubira mu ishuri akiga ikiciro cya Kaminuza no gufasha umuryango we gutera imbere, agahamagarira n’abandi gutinyuka bagakora.

S.S

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe