Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Ifatwa ku ngufu ryakorewe abatutsikazi muri Jenoside

Ifatwa ku ngufu ryakorewe abatutsikazi muri Jenoside

Yanditswe kuwa 22-04-2018 Saa 21 : 37

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hakozwe ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko iryakozwe cyane ni ugufata ku ngufu.

Muri raporo yakozwe na Avega Agahozo mu 1999, herekanywa ko abafashwe ku ngufu ari abakobwa cyangwa abagore bafite hagati y’imyaka 20 na 55 ariko kandi hari n’abakecuru ndetse n’abakobwa bari bakiri bato.

Mu gutegura jenoside

Mu gutegura Jenoside rero, ibitangazamakuru byinshi byamamazaga urwango ku bagore b’abatutsikazi aho bavugaga ko ari « Ibizungerezi » bigafatwa nk’aho ari « Danger » kuko ngo ubwo bwiza bwinshi babukoreshaga mu kubona utuzi twiza cyane cyane mu ma NGOs ndetse no muri za Amabassades, utuzi ngo twagombye kuba utw’abahutukazi. Ikindi ngo ni uko yashoboraga gukoresha ubwo bwiza bwe akabasha gucengera akamenya amabanga yakoresha mu bugambanyi.

Ikindi ni uko itangazamakuru ry’urwango ritakanguriraga ubwicanyi gusa ahubwo ryanahamagariraga no gufata ku ngufu. Mu mategeko 10 y’abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kangura mu 1990, ane muri yo yahamagariraga kwanga abagore b’abatutsikazi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagore n’abo baricwaga mu buryo butandukanye ariko noneho habaho umwihariko wo guhohoterwa gushingiye ku gitsina. Mu bushakashatsi bwakoze na Avega ku ihohoterwa ryakorewe abagore muri jenoside yakorewe Abatutsi, berekanye ubwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakorewe abagore bukaba ari ubu bukurikira :
Gufata ku ngufu, Gukomeretsa, Gukata imyanya ndagagitsina, Gukubitwa bambaye ubusa, Kwica urubozo (Physical torture), Gushinyagurirwa n’ibindi.
By’umwihariko mu gufata ku ngufu bakoze ibi bikurikira :

  • Bafatwaga ku ngufu n’umuntu umwe cyangwa n’ abantu benshi,
  • Gukoresha ku ngufu imibonano mpuzabitsina ku bafite isano (Inceste),
  • Gucengeza ibintu bisongoye mu myanya ndagagitsina y’abagore. Nkuko iyo rapport ibivuga, kwangiza imyanga myibarukiro y’umugore byagaba bigamije kumubuza kuzabyara mu gihe yaba agize amahirwe yo kubaho.
  • Kwanduza nkana Sida.
  • Mu yindi nyigo yakozwe na Justine Urukatsa, yerekanye ko hari n’abagizwe imbata zo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu( esclave sexuel) ndetse harimo no gukoreshwa ubukwe ku ngufu hamwe n’Interahamwe.

Ingaruka

Ingaruka ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni nyinshi ryaba iryo ku mubiri ndetse no ku mutima. Hari ababaye ibimuga burundu, Abanduye Sida , hari abapfuye, hari n’abagize ihungabana rikomeye.
Nyuma y’imyaka 24 bakorewe ihohoterwa hari ababashije kwiyubaka bagarura ubuzima. ariko kandi hari abatarakira ibikomere, hari ibikomere bigaragara ku bana bamwe bavutse bivuye mu gufatwa ku ngufu kwa ba mama wabo.

Ntitwarangiza tutavuze ko hatamenyekanye neza umubare w’abagore bakorewe iryo hohoterwa cyane cyane ko hashobora kuba hari ababigize ibanga mu rwego rwo gutinya guhabwa akato n’ababegereye.

Muri rusange rero mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu bantu 1.074.017 bishwe 43,3% muri bo bari igitsina gore nkuko bigaragara mu mibare yakozwe na Ministère de l’Administration, de informations et des affaires sociales muri 2002.

Inyandiko twifashishije :

  • Survey on violence against women in Rwanda, Avega -Agahozo, Kigali December 1999,
  • Etude sur les conditions Psycho-sociales et économiques de femmes victimes de viol pendant le génocide de 1994. Cas de district de Kicukiro,
  • Mémoire présenté par Urukatsa Justine, Mars 2004,
  • Dialogue : Rwanda 15 ans après le génocide des Tutsi : Bilan et perspective, Novembre-Mars 2009

Astrida U.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe