COVID-19 imusigiye ubuzima busharira nyuma yo guterwa inda

Yanditswe: 21-10-2020

Uwera ni umukobwa w’imyaka 20 y’ubukure. Atuye mu karere ka Muhanga . Yatewe inda ashutswe mu gihe cya COVID-19.

Uwera avuga ko yasezerewe mu kazi ko mu rugo COVID -19 igitangira. Kuva ubwo akaba yaratangiye ubuzima bukomeye ngo kuko avuka mu muryango ukennye kandi akaba avukana n’abana 6 barimo n’uwabyariye mu rugo.
Kugira ngo atware inda atiteguye avuga ko ari ubuhamya bukomeye kuri we. Ati “umusore yanshukishije ko tuzabana kandi akanyitaho, akomeza kunyumvisha ko tuzagira ubuzima bwiza, azajya ampa icyo nshaka ndetse ko n’iyo twabyara umwana yamwitaho.”

Akomeza agira ati “kuko yari afite inzu kandi anyemeza ko ankunda yakomeje kundyoshyaryoshya nshiduka nemeye, cyane ko iwacu twari tubayeho mu buzima butari bwiza, nta kazi kandi mfite byinshi nkenera nk’umukobwa.”
Uwera yongeraho ko mu mibereho ye atasamaraga ndetse yanabitinyaga, gusa ubuzima yari abayemo nyuma yo kuva ku kazi ko mu rugo yakoraga, bwatumye yisanga yaryamanye n’umusore bari bamaze imyaka 3 bakundana.
Kuri ubu Uwera aba iwabo mu nzu y’ibyuma 2 n’uruganiriro babamo ari barindwi, mu buzima avuga ko bugoye. Ati “nahemukiye ababyeyi banjye. N’ubu ndabavuna mu buzima bwa gikene turimo. Ndabibona, hari byinshi ntabona nk’utwite ariko ntakundi.”

Abajijwe iby’umusore wamuteye inda ndetse niba amasezerano yamusezeranyaga bagiye kuryamana akiyarimo, yagize ati “ntabyo mbona, yabivuyemo asa n’uwambeshyaga. Nta cyizere mfite. Ibyo yambwiraga ko yankorera nta na kimwe yakoze. Ntiyagera n’iwacu.”
Kuri we ngo ntazi uko ubuzima bwe n’umwana atwite buzagenda kuko nyuma yo gusama inda mu kwezi kwa Gicurasi 2020, bisa naho uwayimuteye amuheruka ubwo, niyo abimuganirijeho aba atabyumva.

Uwera asanga ibye ari ubuhamya bukomeye kandi bubabaje bukwiye kubera abandi b’igitsina gore icyigisho cyo kwirinda gushukwa n’abasore babizeza ibitangaza. Asaba ab’igitsina gore kujya bashishoza kugira ngo batazagushwa mu mutego uwo ariwo wose n’abagamije iraha ry’umunsi umwe.
Ingaruka za COVID-19 zageze ku ngeri zitandukanye z’abaturage. Gusa zanibasiye cyane abagore n’abakobwa kuko bamwe bagiye batakaza imirimo yabo bakoraga bikabaviramo ubukene bwabaye nyirabayazana yo kuba bashukishwa uduhendabana mu buryo byoroshye.
Ibi bikaba byabaviramo gutwara inda zitateguwe nk’uko byagendekeye Uwera cyangwa se kuba bakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ni mu gihe hari bamwe usanga bagifite imyumvire iri hasi,bavuga ko aho kwicwa n’inzara wakwicwa n’indwara nk’uko umwe mu bagore b’abazunguzayi twahuriye ahitwa mu Kivoka I Muhanga utarashatse gutangaza izina rye yabivuze.
Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.