Abagore bakodesha imyenda barahombye kubera Covid 19

Yanditswe: 29-10-2020

Uwababyeyi Pascaline avuga ko kubera COVID-19 byabasabye kuvugurura amasezerano n’abo bari barakodesheje imyenda kuko ubukwe bwahinduye isura n’umubare w’ababutaha ukagabanywa.

Uwababyeyi ni umubyeyi akorera akazi ke ko gukodesha imyenda y’abageni n’abandi bashaka gukora ibirori mu mujyi wa Muhanga.
Yemeza ko COVID-19 hari byinshi yahinduye mu mikorere yabo bibatera igihombo.
Muri byo avugamo nko kuvugurura amasezerano hagati y’abakodesha imyenda n’abiteguraga gukora ubukwe cyangwa ibindi birori mbere ya COVID-19.

Avuga ko baje gukomwa mu nkokora na gahunda ya guma mu rugo ndetse no gusubika ibikorwa by’ubukwe byahise bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko hari abakwanduzanya iki cyorezo.

Yagize ati “hari abari baratwishyuye amafaranga yabo ngo tuzabakodeshe imyenda mu bukwe bwabo. Kubera COVID-19 iby’ubukwe byahise bihagarara. Aho bisubukuriwe,twasubiyemo amasezerano biraduhombya cyane.

Ati “ibaze nawe niba umuntu yarakodesheje imyenda y’abazamwambarira bose bakiri benshi, agakodesha amahema bazicaramo n’ibindi. Hanyuma ibyo gukora ubukwe bigahita bihagarikwa. Byanasubukurwa hakemererwa umubare muto cyane kubwitabira. Byasabye kuvugurura amasezerano kuko hari byinshi abageni bari bakodeshaga batari bagikeneye.”

Yongeraho ko nk’amahema manini nta wari ukiyakenera, imyenda y’abantu benshi n’intebe, gutaka ahazakorerwa nabyo ingano y’ahatakwa yabaga yaragabanutse ku buryo mu mafaranga umugeni cyangwa umukwe babaga baratanze hari ubwo basubizwaga umubare munini wayo, mu gihe imisoro no gukodesha inzu byo bitahagaze.

Yongeraho ko COVID-19 yanazambije cyane ubucuruzi bwo gukodesha imyenda kuko uretse kuba abayikodesha aba ari bake mu bukwe, abantu benshi batanagikora ibirori n’iminsi mikuru kubera amabwiriza ya COVID-19 ndetse n’ubukene yabateye.
Akomeza avuga ko mbere ya COVID-19, byagenze neza, umuntu yashoboraga kuba yakwambika nk’abageni bari hagati ya 3 na 5 mu byumweru 2 bitewe n’imyenda afite, akaba yakwinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 500 ku kwezi igihe byagenze neza.

Gusa ubu byarahindutse cyane ku buryo no kwinjiza ibihumbi 30 bigoranye cyane. Ati “twirirwa twicayemo, ukaba wamara n’icyumweru ntawe ukodesheje imyenda. N’uwo ubonye ntatinya gukodesha imyenda y’ibihumbi 30 kubera umubare w’abayambara. Ukareba kuyimwima ugashoberwa ukayimuha

Uwababyeyi akomeza avuga n’imyenda ubwayo mishya igezweho kuyibona ubu bisigaye bigoranye kubera icyorezo cya Covid-19 cyayogoje isi.
Ati “imyenda isigaye igurwa mu buryo bugoranye cyane kandi buhenze kuko ni ukuyitumiza hakoreshejwe ikoranabuhanga. “Online”. Ikanzu twaguraga ibihumbi 150 yageze kuri 300.”

Uwababyeyi n’abo basangiye umwuga banavuga ko indi mbogamizi ikomeye bahura nayo ari ugukorera mu gihombo nk’icyo nyamara imisoro basora nta cyagabanutseho bikimeze nka mbere ibihe bikiri byiza.

Ati “iyi bizinesi isa n’iyapfuye, abenshi bamaze kuyivamo. Natwe twabikora, ni uko ubura aho wagurisha imyenda uba ufite.”

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe