Insuhuzanyo nshya no kunoza isuku amasomo COVID-19 ibasigiye

Yanditswe: 29-10-2020

Uwizeyimana na bagenzi be bavuga ko bamenye uburyo bushya bwo gusuhuzanya bubarinda kwandura indwara ziterwa n’umwanda na virusi ndetse banasobanukirwa neza ibyiza byo gukaraba intoki hanozwa isuku.

Uwizeyimana Marthe atuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Avuga ko ubusanzwe mu muco Nyarwanda gusuhuzanya bahana ibiganza aribyo byari bimenyerewe.

Gusa nyuma y’ubukangurambaga bwagiye butangwa mu bitangazamakuru no mu midugudu basaba abantu kwirinda guhana ibiganza basuhuzanya kuko byakwanduza virusi ya Corona, ngo yahise yumva neza agaciro ko gukaraba intoki ndetse no kwirinda guhana ibiganza asuhuzanya.

Agira ati “sinzongera kubikora. Abajyanama b’ubuzima bajyaga babidushishikariza, nkabibona no mu kwamamaza ariko nkabifata nk’ibisanzwe. Gusa kuva COVID-19 yatera nahise nsobanukirwa neza n’akamaro ko gukaraba intoki kenshi uko bishoboka n’ako gusuhuzanya nta guhana ibiganza.

Yongeraho ko burya yasanze koko ku ntoki haba hariho mikorobe na virusi nyinshi zishobora gutera umuntu indwara zandura ziterwa n’umwanda nk’inzoka n’impiswi, ariko kandi hakaba hanabaho virusi zishobora gutera ibyorezo, urugero nk’iya Corona.

Hagenimana Florence nawe ngo Covid-19 yamwigishije byinshi ku isuku. Ati “numvaga ko mu biganza hatafata Virusi ikomeye nka Corona yakururira isi ibyago. Gusa narabyiboneye. Reba uko byagendekeye isi biturutse kuri Virusi ya Corona.
Akomeza avuga ko ingaruka zageze ku woroheje n’ukomeye. Avugamo kuba amashuri yarafunze, ibikorwa bimwe birahagarara, abakozi bamwe bakorera mu ngo, ubukungu burazahara kubera Covid-19.

Ibi bikaba byaramuhaye isomo rikomeye ryo kwita ku isuku, gukaraba intoki kenshi kandi neza ndetse no gusuhuzanya mu buryo bufasha mu kwirinda.
Anaboneraho gushishikariza abari n’abategarugori, nk’abakunze gukora isuku cyane bakanategura amafunguro mu ngo, kujya babikorana isuku n’ubushishozi kandi bakirinda guhana ibiganza basuhuzanya.
Ati “nitugira isuku hose cyane cyane mu biganza, mu ngo, tugasuhuzanya bijyanye no kwirinda Covid-19 tuzaba tubungabunze amagara yacu, ay’abana n’ay’urugo rwose. Biratureba.”

Yongeraho ko abagore bose nibagira uyu muco bizaba umusemburo wo kwirinda, byimakaze isuku mu muryango Nyarwanda.
Ibi kandi binavugwa na Mukambungo Esperance, umwe mu bajyanama b’ubuzima. Agira ati “kugira isuku, gukaraba intoki kenshi kandi neza, kwirinda gusuhuzanya abantu bahana ibiganza birinda indwara nyinshi zaterwa n’umwanda kandi binafasha mu kwirinda COVID-19.”

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe