COVID-19 yatumye basabiriza batarabyigeze

Yanditswe: 21-10-2020

Mukamugema Sarah ni umukecuru w’imyaka 61 wahejejwe inyuma n’amateka . Avuga ko mu gihe cya guma mu rugo babuze abaguzi b’inkono babumbaga bituma basabiriza ndetse na n’ubu babayeho nabi.

Mukamugema yatangiye ububumbyi bw’inkono zitekwamo afite imyaka 15, akaba yarabikomeje no mu bugore bwe, akinjiriza amafaranga makeyongeragaho ibyavanga mu buhinzi busanzwe umugabo we yakoraga bikabatunga.
Umugabo we yaje kwicwa mu 1994, Mukamugema asigarana abana be 7 babaye imfubyi ndetse aza no gutoragura umwana umugaye afite imyaka 3 mu mwaka wa 2010, kuri ubu akaba agize imyaka 11.

Imibereho yo kurera imbyubyi zingana zityo atishoboye, abana nazo mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, nayo yenda kubagwaho, yiyongeraho kuba umwuga akora utakinjiza amafaranga yabatunga muri iki gihe cya COVID-19, ngo byabateye gusabiriza.

Agira ati “ubusanzwe nakoraga nk’inkono 10 mu cyumweru, haba hariho amafaranga zikanyinjiriza hagati y’ igihumbi na Magana inani n’ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda. Ubwo ni mbere ya COVID-19.”
Yongeraho ko COVID -19 ije, hakabaho gahunda ya guma mu rugo, atongeye kugira icyo abasha gukora kuko nta buryo bwo kujya gukura ibumba mu bishanga yari afite ndetse n’ibyo yari yarakoze atabonye uko abigurisha.
Ati “nubwo byari biduteye isoni kuko bitigeze bitubaho mu buzima, muri COVID-19 mu gihe cya guma mu rugo twariyibaga tugasabiriza. Nta bundi buryo twari dufite. Abo tubana bose ninjye wari ubatunze, sinabonaga n’aho nagurisha inkono n’imwe. Nta n’isambu.”

Mukamugema akomeza avuga ko ingaruka za COVID-19 nanubu zikibashaririye kuko inkono abumba zitakigira abaguzi, aho avuga ko no kubona ugura inkono imwe akabaha amafaranga y’u Rwanda 200 bigoranye.
Ati “COVID-19 yaje ari icyorezo gikomeye, wagira ngo n’amafaranga yarayajyanye. Ibaze abana ntunze, kongeraho uwo natoraguye umugaye utabasha kwikorera ikintu na kimwe habe no kwihagurutsa aho ari. Ntakubeshye birakomeye ni ah’abagiraneza.”

Inzu ya Mukamugema ndetse n’udukono abumba.

Iradukunda Jeanne ni umukobwa wa Mukamugema, yabyariye mu rugo akaba ahabana na nyina n’abo bavukana. Nawe avuga ko babayeho ubuzima bwa mbarubukeye ariko byarushijeho kuba bibi cyane aho COVID-19 iziye.
Ati “yatuguriraga udushyimbo twa “me2u” (bagura bitetse) twa 200 tugashyiramo amazi, ubundi akagura imifungo ibiri y’ibijumba ya magana ane, tugateka, tukogogozamo amazi tukabaho. None nabyo kubibona ni hamana.”

Ku byifuzo by’uyu muryango bavuga ko babonye n’ibihumbi 30 cyangwa 40 by’amafaranga y’u Rwanda, bashaka ikindi bakora bagahangana n’ingaruka za COVID-19 zabateye ubukene n’ibyo bakora bikaba bitakibona abaguzi.
Banahangayikishijwe kandi n’inzu rukumbi y’icyumba kimwe n’uruganiriro babamo yenda kubagwaho kuko yasadutse impande zose. Bibaza amaherezo y’ubuzima bw’inzara babayemo muri COVID-19 ndetse no kuba mu nzu yabagwira isaha n’isaha.

SAFARI Viateur

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.