COVID-19 yatumye akorana n’ibigo by’imari abona icyo gukora

Yanditswe: 29-10-2020

Ingaruka za COVID-19 zatumye Dusabemariya Clarisse wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yagura ibitekerezo, akura amaboko mu mifuka ashaka icyazamura umuryango we.

Dusabemariya ni umubyeyi ufite abana babiri. Ubuzima bw’ubukene babanagamo n’umugabo we bwatumaga batabasha kubona ibyo bakeneye byose mu muryango.
Byaje kuba agahumamunwa mu gihe cya COVID-19 aho umugabo we ubusanzwe w’umumotari, yajyaga muri gahunda ya guma mu rugo bituma ubuzima bugorana cyane kuko gukora bitashobokaga.

Dusabemariya yagize ati «  ibihe bya Corona Virus byaranyigishije bituma nagura ibitekerezo. Nubwo nakoraga ibijyanye no guhererekanya amafaranga binyuze kuri telefone, nabikoraga mfite agashoro gake cyane katagira icyo kamara. Nibwo natekereje kugana ikigo cy’imari. »

Dusabemariye avuga ko yagannye ikigo cy’imarigiciriritse gifasha abagore kubona inguzanyo no kuzamura ubuzima bwabo akahaguza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Aya mafaranga akaba yaratumye yongera igishoro yari afite. Mu gihe mbere mu cyumweru atabashaga no kwinjiza ibihumbi 3 mu bucuruzi bwo guhererekanya amafaranga kuri telefone, kuri ubu avuga ko abasha kwinjiza agera ku bihumbi 6 akabasha kwishyura ibihumbi 2700 buri cyumweru, akizigama 1000 ndetse akanafasha mu guhaha igikenewe mu rugo.

Gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari, yemeza ko byabambukije urutindo rukomeje bw’ibi bihe by’ubukene bwatewe n’icyorezo cya COVID-19, kuko abasha kubaho no kwizigamira.

Kuri ubu akaba afite intumbero yo kuzafata indi nguzanyo vuba mu gihe azaba arangije iyo yafashe. Avuga ko nafata inguzanyo yisumbuye kuyo yafashe mbere, bizamufasha kwagura ubucuruzi bwe, kurihira umwana ishuri ndetse no kuba yagura amatungo magufi yazamugoboka mu bihe biri imbere.

Ati « ubuzima bushingiye ku gukora kandi ukanizigamira. Ni ngombwa kwimenyereza gukorana n’ibigo by’imari kuko kwitinya ntacyo bigeza ku muntu. Iyo ntatinyuka mba nicaye mu rugo, mu bukene n’ubwigunge. »

Yongeraho ko iyi ari nayo nama agira abandi bagore, ko bareka kwitinya bagakorana n’ibigo by’imari iciriritse bibafasha, bakabyaza umusaruro imbaraga n’amahirwe bafite.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe