Abagore bakora ubukorikori bagezweho n’ ingaruka za COVID-19

Yanditswe: 30-10-2020

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abagore akora ubukorikori mu akarere ka Ngororero bavuga ko bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse amasoko yabo.
Abanyamuryango ba UCOVANGO bari basanzwe bakora ibikorwa byo kuboha ibirago, ibikapu, imitako yo mu ngo hamwe n’ibikapu abana bajyana ku ishuri n’imipira y’imbeho.
Yamfashije Pascasien umuyobozi w’ihuriro rya UCOVANGO avuga ko kuva Corona yagera mu Rwanda ubukwe n’amashuri bigahagarara bahuye n’ikibazo kuko batongeye gucuruza.

Inkoni z’ubugome zazanywe na Corona, mbere itaraza twarakoraga tukunguka, ariko aho iziye ibikorwa twakoraga byarahagaze bituma bamwe bagira imibereho mibi kuko batabasha kwinjiza ibyo babonaga mbere ya Corona.
Yamfashije avuga ko bari ihuriro ry’amakoperative 8 agizwe n’abagore bakora ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori hamwe no kuibyigisha ariko Corona yibasiye ibyo bakora.
Agira ati ; “Twabohaga imipira y’abanyeshuri n’ibikapu bajyana ku ishuri none amashuri yarafunze, twakoraga ibikapu abageni batahana mu ngo, imiteguro bajyana mu ngo nshya ariko uzi uko ubukwe byagenze, ibi rero byiyongeraho kuba abo twigishaga kudoda no gufuma byarahagaze ibihombo bitugeraho. ”

Yamfashije avuga ko ihuriro ryabo UCOVANGO Corona yaje bari mu bihombo ryatewe n’abari abayobozi baryo banyereje miliyoni 17, bigatuma bajya mu manza.
Kuba umutungo waranyerejwe byatumye abanyamuryango babo babarirwa 163 mu gihe cya COVID-19 batarafashijwe, ahubwo ngo hafashijwe Koperative kugira ngo batabura ubushobozi butuma abagore bashobora kugira icyo bakora. Agira ati ;

Kugira ngo amakoperative atazima, mu ihuriro twarekuye ibihumbi 400, buri Koperative tuyigenera ibihumbi 50 byo kugura ibikoresho birimo ubudodo bakoresha, gusa tuzi neza ko ibyo bakora bataratangira kubigurisha kuko ubuzima butarongera kugenda nka mbere. ”

Ubuyobozi bwa UCOVANGO buvuga ko bukorera mu mirenge 8 igize akarere ka Ngororero harimo ; Ndaro, Muhororo, Kageyo, Ngororero, Bwira, Hindiro na Matyazo kandi buri Koperative ikorera mu murenge ikagerageza gukora ibikorwa by’ubukorikori bibinjiriza.

Cyakora kubera ubukwe n’amashuri byahagaze mu gihe cya COVID-19 kandi ariho bakuraga amasoko bacitse intege, mu gihe buri kwezi umugore uri muri UCOVANGO mbere ya COVID-19 yashoboraga kubona ibihumbi 40 bivuye mu bikorwa bakoraga.

Nubwo ubukwe bwongeye gusubukurwa, Yamfashije avuga ko ibintu bitarasubira ku murongo, cyakora ngo bategereje ko amashuri yongera agatangira bakazabona isoko ry’imipira n’ibikapu.

Twizeye ko tuzabisohokamo neza, kuko COVID-19 yageze mu Rwanda akarere ka Ngororero karaduhaye ikiraka cyo kwigisha urubyiruko 50 ubukorikori burimo kudoda no gukora imitako, gusa bari bataratwishyura, twizera ko amashuri niyongera gutangira tuzongera, ibikorwa byacu bizongera gusubira ku murongo. ”

Ni ikiraka cya miliyoni 5 ihuriro UCOVANGO ryari ryatsindiye, abarigize bakavuga ko rizatuma bongera gutangira ibikorwa byo kwiteza imbere.

S.S

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe