Covid-19 yaramutinyuye ava mu rugo yihangira umurimo

Yanditswe: 29-10-2020

Uwambajimana Ange ni uwo mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe. Yemeza ko COVID-19 yamuteye guhaguruka yihangira imirimo none yinjiza arenga ibihumbi 10 ku munsi iyo yakoze.

Uwambajimana avuga ko ubusanzwe umugabo we ari we wakoraga akazi ko gucuruza imigati n’amandazi hamwe na hamwe mu mugi wa Kigali n’I Muhanga.
Ibi bikaba byaratumaga ari we umenyera urugo buri kimwe cyose ku buryo nawe ubwe yabonaga ko bisa n’ibigora umugabo.

Akomeza avuga ko indwara ya COVID -19 imaze gutera bikaba ngombwa ko abantu bajya muri gahunda ya “Guma mu rugo” akazi k’umugabo we kabaye nk’agahagarara kuko bitashobokaga kujya kurangura imigati ndetse no gucuruza byarahagaze.

Agira ati “twatunzwe n’ayo yari afite na bagenzi bacu bakatwiyambaza biza gusa n’aho n’igishoro kenze gushira. Ibi byatumye nibaza byinshi,ntekereza abaye adahari cyangwa adakora uko twabaho.

Akomeza avuga ko gutekereza ku mibereho y’ahazaza byatumye ashaka icyatuma we n’umugabo we bakora bakagira byinshi binjiza byabasha gutunga umuryango bakanizigamira.

Yagize ati “Covid -19 yaratwigishije, guma mu rugo ivuyemo niyambaje umugabo anshakira igishoro gike ntangira gukora. Gusa natangiye mfite ubwoba numva nzahita mpomba kuko ubusanzwe nakoraga imirimo yo mu rugo nkanita ku bana.

Uwambajimana avuga ko uko yabitekerezaga akinjira muri business atariko yabibonye. Ati “nshuruza imigati n’amandazi bihagaze mu bihumbi 130 by’amafaranga y’u Rwanda, nkakora nk’iminsi 3 cyangwa 4 mu cyumweru.

Uwambajimana atangaza ko buri munsi yakoze, abasha kumara ibyo yaranguye byose, keretse iyo bitagenze neza hagasigara bike.

Ati “iyo twabimaze byose ushobora kwinjiza nk’ibihumbi 15 cyangwa 20 y’inyungu. Ugakuraho nka bitanu y’imodoka yagufashije gucuruza, ugakuraho make y’umushoferi, ukaba wasigarana ibihumbi 10 y’inyungu.

Kuri Uwambajimana ngo iyo hatabaho COVID-19 ntiyari kwitinyuka ngo ahange uyu murimo. Kuri ubu ngo ashimishwa n’uko nawe bimwe muby’urugo rwe rukenera ndetse n’abana abasha kubikemura neza kuko abasha kuba yakwinjiza asaga ibihumbi 30 mu cyumweru.

Ati “nubwo COVID-19 yaje ari icyorezo cyangije byinshi ariko hari na benshi yatumye bamenya ubwenge bwo kwihangira imirimo bakibeshaho.

Yongeraho ko abagore nabo bashoboye kandi bashobora gukora byinshi bakaba bagirira akamaro ingo bagafasha n’abagabo babo gushaka iterambere ry’urugo. Gusa ngo ibi gigerwaho iyo habayeho gutinyuka,umugore akumva ko ashoboye.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe