Umugore wanjye ambwira ko nta mugabo undimo. Nkore iki ?

Yanditswe: 11-08-2016

Nashakanye n’umugore tumaranye imyaka 4 dufitanye abana 3 ariko mu myaka 4 yose ntabwo tubanye uko buriwese abyifuza. Uko mbanye nawe simbyishimiye ariko nawe ambwira ko atishimye ndetse uburyo buri wese abibwira undi ntabwo ari uburyo bw’amahoro n’intambara n’amahane gusa.

Icyo dupfa n’imyumvire n’imico itandukanye. Iyo anshinja ambwira ko ndi umugabo udafite icyo amaze mu rugo, sinita ku rugo ndetse n’abana ntacyo mbamariye. Kuba akorera amafaranga no kuba hari ibyo ashobora gukora ntibyakamuteye kumva ko jye ntacyo maze.

Ntatinya kumbwira ko nta mugabo undimo kandi agashaka kubyandika muri message no kubimbwirira mu cyumba gusa. Bitewe nuko numva ankorera ihohotera, namugirye inama yo kureka kunshyiraho ururimi rubi antuka hato bitazavamo ibintu bibi kurushaho, yaranze. Nageze naho mugira inama yo kugana inkiko kuko hari amategeko arengere umuryango, yaranze ngo we arashaka kuzajya ambwira nkumva nubwo ntagira icyo nkora nzaba nunvise.

Yitwaza abana, nibyo abagurira bitandukanye akumva ko ariwe utunze urugo. Umushahara mpembwa kuva tubanye uruta hafi inshuro 2 uwe. Twagerageje kubaka inzu nziza ifite agaciro kari hejuru ya 25 million, tugura ibibanza, ndetse tubungabunga n’imitungo yansanganye irimo amasambu n’inka. Ikintu nasanze afite ni ikibanza kimwe cyonyine.

Nkora uko nshoboye nkakemura ibibazo by’urugo nkahaha ibiryo, nkagura amata y’abana, nkagura amazi n’umuriro, ariko namusabye ko mu mushahara akorera yita kubijyanye n’imboga ndetse akawukoresha mu buryo abyunva, yanze kunyurwa. Ashaka ko nimpebwa amafaranga nyashyira muntoki ze, nihagira unyaka ubufasha ubwo aribwo bwose mbanze mbimusabe, mbese ntabwigenge yumva nagira mugihe cyose nahisemo kubana nawe mu mahoro.

Narahiye umutima wange ko nahitamo gupfa ntashimishijwe nawe aho kuyoboka inzira y’ububata butuma ntakaza ibimpesha amahoro hejuru yo gukurikirana agahinda k’icyo we yita amahoro kuri jye.

Ntushobora kumubwira ibijyanye no kuzigamira abana ngo abihe agaciro, yumva buri gihinze cyose ariko nkwiye kukijyamo, ntiyita kubijyanye nejo hazaza, dukorera abakoresha bashobora kukwirukana mu gitondo ku buryo utizigamye umwana ntashobora kubona ikimubeshaho ariko we ibyo ntabireba ibyiza kuriwe nuko icyo ashaka aricyo gikorwa.

Gusa kuko ntashobora kumva iyo myitwarire niyo mpamvu tutabanye neza. Numva gutandukana nawe bindutira kubana nawe, gusa mbabarira abana banjye. Nta kintu kikinezeza nsigaye nicuza cyane kandi sinjya menya amaherezo yabyo. Sinifuza na gato kumupfukamira (Ndabizi gender activists bashobora kugirango mfite ikibazo kuri gender cyangwa ku bagore ariko byukuri sibyo kuko nubaha abagore, cyane ko Mama yari umugore udasanzwe w’intwari).

Nawe ntashobora kunsaba imbabazi zibyo yankoreye cyereka mbanje kumubwira ngo mbabarira nubwo yaba ariwe uri mu makosa nibwo abona gusaba imbabazi. Tumaze amezi arenga 2 ntawe uvugana nundi kereka turimo gutongana gusa ariko nabwo ni 2 bitubayeho. Ndarushye, numva naniwe. Ikinshimisha nuko iyomvuye kukazi nsanga abana bange bankumbuye nibura bakanduhura umutima tukisekera.

Kuba mfite abana bankunda nicyo cyonyine kimpumuriza mu rugo ikindi nuko nizera Imana ishobora byose. Nemera ko haribyo ntashoboye ariko nunva nafashwa kugirango nshobore ibyo ntashoboye mubwumvikane ariko ntabyumva ibye ni commande, inshyuro zidafite icyo zishingiyeho.

Ndarushye ndarushye peeeee. Mumbabarire kwandika byinshi. Abangira inama birinde kunsenya banyubake batambwiza inabi kuko iyo umugore wange ambwira irampagije. Ibi ntibivuze ko mutambwira ukuri kose ariko mwirinde kunsenyesha inabi, umugore wange arampagije kubijyanye n’inabi.

Agasaro.com

Ukeneye kugisha inama cyangwa se gutanga ubuhamya watwandikira kruri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • ihangane Ppa,uzogir,umunezero w,urugo nawe,maz,ufashe n,abandi bizaba bigoye ico gihe !nd,umuhamya wavyo pee !ntuye i burundi,mfise abana 6,imfura ubu ifise 23ans n,amezi urumva ko iby,urugo mbirambyemo.saut nanje nari meze uko naraserez,umuga ncuti,narasererez,umugabo cane,nkamubuza amahorz nk,uko disi,numvaga kwubaka ar,uko ngahora mucyurira nk,uko kandi naramufuhira cyane,kandi mubeshrra kubera kudashir,ubwenge ku gihe !umugabo yagez,aho aracejeka arihangana,ubwo naje guhura na Yesu ndakizwa,amfata mpiri anyigisha uburyo najujubije umugabo kandi ari amafuti yanje yo kudatahura !mbese jewe nagezeho nkarya mwugarana,yataha agaca mw idirisha !!bwaca akampa ration n,inzu akayiriha ata kibazo afite,yari yarumiwe !nari mfite abana 2,impanuro sinazumvaga,ariko nkamukunda kuruta ibindi byose,sinigeze nc,inyuma umugabo wanje,nari meze nk,uwo mudamu wawe nakundaga iraha,ivyo kuzigama ntumbaze,mbese kw,ur,uko mumeze,Yesu yaje kungirir,ubuntundakizwa,nuzura mpwemu yera kuko niwe yari kunshobora,nkunda ijambo ry,Imana no gusenga,abo badayimoni bashaka ko nsenya barahunga bamvamwo,ubwenge busubira mu mwanya wabwo,amahoro ararutaha,umugabo yaratunguwe cyane n,uko mpindutse ntiyavyumvaga kuko ntabwo yari bwakizwe,ubwo nahise mbona ibyo nakoraga byose ndicuza caana ndafukama musab,imbabazi cane kandi nishishitira !nongrea mushimira kukwihangana kwe !kuv,ubwo muvandimwe twagiz,urugo rw,akataraboneka ,amahoro,urukundo,umunezero,ubufatanye n,ibindi,kuburyo dufite ingo nyinshi twafashije nabo vyayangaye nkuko zasenyutse,non,ubu zubatse rugakomera,iyo ndetse no mw,itorero turimwo n,aho dutuye turi urugo rw,icitegererezo,benshi badufataho akarorero bakanadusaba n,impanuro kuko baba babona ari vyiza,ariko utumva ko vyari vyaratanguye ari bibi,rero ncuti wihangane kandi usengere urugo rwawe,ntuzasambure urugo rwawe canke ngo umuce inyuma uzaburusenye,urumva ko ukwihanga kw,umugabo wanje Imana yagukoreyeko bituma Itwubakira bifasha na societe familialle iri hafi yacu n,abana bacu ntabwo bazi ko twigeze kugirana amakimbirane abo babiri baciy,ubwenge ata bikihaba abandi bo bavutse har,amahoro.nawe ndizera ko ubwo usavye ubufasha n,uko unaniwe,ariko nkuremeshe aho unaniriwe niho igisubizo cawe kiri,komera ntucike intege,ub,umugabo,umugabo nagira ivyo agaba n,ibibazo urabigaba sivyo bikugaba,birengere icyo mupfana nturebe ico mupfa,nibwo uzagir,amhoro n,umunezero mu gihe c,ubukure bwawe mu rugo rwawe,ufite abana batari ab,ishyari(badasangiye ba nyin)mfise vyinshi nakuganirizqho,arik,uwo mudame niwe numva naganira nawe cyane,ariko Imana Ikomeze Kubaba hafi.ubu dufise inzu 4,urumca ko ico gihe twakodesha kandi umushahara si munini,ariko twasenyeye ku mugozi umwe turafatanya vyose mbese ubu nta kintu c,umwe tugira vyose n,ivyacu.tumaranye imyaka 24 ans n,amezi,ariko imyaka 5 yabaye iyokuvgutirwamo kabisa. ,ndangize mvuga nt kwihangana kuzakugeza ku munezero mwinshi komera ntucike intege.aragukunda

  • wa mu papa we ihangane pe urababaje kugira umugore akagutesha umutwe nibibazo ariko icyo nakubwira nuko wahamagara umuryango kumpande zose mukabyigaho ukababwira ko urushye niba atisubiyeho mugatandukana mwihorere ntaziko abagabo babuze ubwo mutandukanye nibwo yamenya agaciro kawe gusa komera knd ujye usenga lmana izabigufashamo

  • Pole bizashira.
    Naniwe guhuza gutandukana no gusenga Imana !!!
    Gutandukana nta gisubizo kirimo, umunezero uri mu rugo rwawe gusa biragusaba kubiharanira :
    1. Mubabarire byose bitabaye ngombwa ko agusaba imbabazi, biravuna ariko birashoboka kdi ahanini ni inyungu zawe kuko bikuruhura mu mutima ndetse bigaha Imana inzira yo gukora, uba ukuyeho n’inzitizi ku masengesho yawe
    2. Mu kwizera senga Imana igufashe kumubabarira kdi uyibwire ibyo wifuza ko byahinduka ngo mwembi mugubwe neza.
    3. Tsindisha ikibi icyiza, nakubwira nabi wihangane umubwire neza, icyiza wumva wamukorera ugikore ugirira So wo mwijuru udategereje inyiturano.Gerageza gushima gato gato gato keza ashobora kuba agukorera. regagner un terrain perdu c’est possible grace a Jesus.
    Imana ibafashe ibubakire .

  • Ppaaa ! ihangane Imana uyihe uwo mutwaro wawe yo yikorere nawe uyigororokere kandi uyiture ibigufashemwo bizogenda neza ntiwihebure nta mvura idahita.

  • Ihangane wa mu papa we ; gusa ubu sinaca urubanza mpereye ku buhamya bwawe gusa ; ariko nawe isuzume urebe ko ibyo usabwa byose ubikora ; kenshi abagabo bihagararaho ntibasabe imbabazi gusa burya kubaka urugo ni uguca bugufi mugacanirana bugufi ; iyo umugore adaca bugufi kiba ari ikibazo ariko nanone nawe ugomba kumenya ko ari wowe mugabo nyine ; ni wowe ugomba kurebera urugo erega wanamusaba imbabazi utari mu makosa kugirango umwigishe guca bugufi ;nawe burya suko aba ayobewe ko ari amakosa ariko kamere nyine ntimukundira ; njyewe sinakugira inama yuk mutandukana kuko sicyo gikenewe ; kndi nawe niba uhembwe nawe agahembwa kuki muticara ngo mupangire umushahara mwinjije ? Ntago bikwiye ko ngo ushaka gutanga ubufasha utamubwiye niho haho nyine hava ibibazo ; njye ukonzi nuko iyo nahembwe nawe agahembwa duhuriza hamwe amafaranga niba aruwo nzafasha ; nzatwerera ; argent de poche byose tukabyumvikanaho ; ariko niba nkoresha amafaranga yanjye nkaho ndi umu celibataire se nyine urumva mwahuza ? Oya rwose utwo twose ni udukosa dusenya ingo ; ubwo rero njye inama nakugira banza ukemure ibyo ubona ugiramo uruhare kndi nawe urabizi ; wiyoroshye wiba wa mugabo winjira bakiruka ; ureme umunezero murugo nubwo bigoye ariko ndabizi birashoboka hanyuma uzaze umusabe kuganira nawe ariko nawe Wiga guca bugufi ndabizi muzarwubaka kndi ruzakomera ; nuko nawe birashoboka ariko niwe navugana nawe byinshi ; gusa nukora utwo duke mvuze nziko azaca bugufi kndi akihana kndi akaba umugore mwiza

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe