Uko umusore yamuriye amafaranga ngo azamurongora

Yanditswe: 07-06-2016

Muri iyi minsi hakunzwe kuvugwa inkuru z’abasore barya amafaranga y’inkumi bakundana babeshya ko bazabana. Mbere wasangaga abakobwa aribo bashinjwa kurya amafaranga y’abasore ariko ubu bimaze kugera mu basore aho usanga aribo bavugwa ko barya amafaranga y’abakobwa.

Umukobwa w’imyaka 26 yatwihereye ubuhamya bw’ukuntu umusore yamuriye miliyoni eshatu amubeshya ko azamurongora nyuma akaza kumwihakana n’amafaranga ye akayabura.

Yagize ati : “ Nakundanye n’umusore w’umutekamutwe ntabizi anyigiraho umuntu mwiza ku buryo nabonaga ari umusore uzavamo umugabo mwiza tukazabana nkuko twari tumaze kugera ku rwego rwo gukora gahunda z’ubukwe.

Muri make rero uwo musore twahuye muri iyi Kigali aje kudodesha costume muri atelier yanjye ariko kuko nanjye ariho nkorera aba arijye uyimudodera anyaka nimero ngo azajye abona uko ambaza aho igeze. Nyuma yaje gutora ikoti rye hashize nk’amezi atatu atangira kujya ampamagara ambwira ko ankunda, hashize igihe mbona ntacyo munenga ndamwerera.

Urukundo rwarashyushye, ubwo umusore akaba akorera leta ariko avuga ko abona amafaranga make ko ngo afite gahunda yo kuzikorera nawe akihangira umurimo. Ubwo mu kuvuga atyo sinkamenye ko bamwirukanye ariko we akomeza kumbwira ko agikora ko ahubwo ari mu nzira zo gusezera ku kazi akajya kwikorera.

Icyo gihe twari tumaranye umwaka dukundana nkabona nta mico mibi idasanzwe mubonaho yambuza gukomezanya nawe ndetse dutangira no kuvuga ku byo kuba twarushingana, ndetse yewe mu rwego rwo kumfatisha neza anyambika impeta ansaba ko twazabana nanjye ndabyemera kuko naramukundaga nta buryarya kandi nawe nkabona ankunda.

Iyo mpeta yanyambitse sinamenye icyo yari ihetse naho yashakaga kunrya umutima ngo anyereke ko turi kumwe kandi we yifitiye izindi gahunda zamuzanye nkuko yaje kubinyibwirira ubwe.

Yaje kumbwira ati akazi nagasezeye nshaka kujya mu bucuruzi nkajya njya kurangura ibintu Kampala, ariko ikibazo mfite nuko amafaranga mbona ari make. Ubwo nanjye nahise ntanguranwa nti urabura angahe ? Ati nka miliyoni 4. Mubwira ko namubonera eshatu ariko akazazinsubiza kuko nari nzifitiye undi mushinga nashakaga kuyashoramo. Yakoreshaga amayeri ku buryo inshuro twaganiraga anyaka ayo mafaranga twabaga turi kumwe amaso ku maso ku buryo niyo najya kumurega nta gihamya na kimwe nabona.

Umunsi wo kujya kurangura bwa mbere rero uzagere ubwo koko nkaba numva abantu ba za Uganda bavugana ibya business nanjye nti umukunzi ntacyo yamburana amafaranga ndayamuha mu ntoki nyikuriye kuri banki nta n’umuntu wundi uhari aragenda.
Yageze Kampala umunsi umwe urashira, uwa kabiri, uwa gatatu telefoni ye nta yiriho kugeza icyumweru n’ukwezi bishize.

Natangiye gukeka ko yaba yarantekeye imitwe ariko nkumva uwo nabibwira yazanseka kuko nari naramwizeye bikabije. Nyuma naje kujya iwabo mbabaza amakuru ye bampa nimero ajya abavugishaho. Muhamagaye yumvise ijwi ryanjye aba arankupye ntiyongera kunyitaba. Gusa yaje kunyoherereza ubutumwa ngo ibyanjye nawe byararangiye ngo ndi umukobwa wiyandarika, ntacyinkunda ngo sinzongere no kumuhamagara.

Naracecetse ndumirwa. Nicwa n’agahinda k’igihe cyanjye nataye n’amafaranga yanjye kuko ndabona afite gahunda yo kuzayampeza burundu.

Abakobwa muritonde abasore bubu ntibagenzwa na kamwe. Gusa na none sinabaca intege hari bamwe bagifite urukundo ruzima.

Photo : Imitali models

Ushaka gusangiza ubuhamya bwawe abasomyi b’agasaro mu ibanga watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe