Mfite ubwoba bwo kubana n’umugabo wigeze gushaka

Yanditswe: 24-05-2016

Kuri iki gihe bamwe mu bakobwa usanga bakundana n’abagabo bubatse babizi ndetse banabishaka kugirango babarye amafaranga ariko uyu mukobwa w’imyaka 27 waduhaye ubuhamye we avuga ko umugabo bakundanye imyaka 3 bakagera aho bapanga ibyo kubana nyuma akaza gusanga afite undi mugore none ubu afite ubwoba bwo kuba yabana n’uyu mugabo.

Yagize ati : “ Nkirangiza kwiga kaminuza muri 2013 nahuye n’umugabo ariko icyo gihe namwitaga umusore mwiza kuko ntarinzi ko afite undi mugore. Yansabye ko twakundana numva nta kibazo kirimo kuko nabonaga ari umusore mwiza witonda ucishije make.

Urukundo rwacu rwarakomeje ariko nkabona ko adashaka ko mubaza ku muryango we kuko iyo namubazaga ibijyanye n’umuryango we yahitaga anyihorera akajijisha agasa nkaho afite ibintu byamukomerekeje adashaka kumbwira nanjye nkamwihorera kuko yambwira ko igihe nikigera azabimbwira.

Twageze aho tujya gusura iwabo n’abavandimwe be baramenya nawe tujyana iwacu abavandimwe banje baramumenya kuko twese nta babyeyi dufite.
Mu by’ukuri yambereye umugabo mwiza uzi urukundo icyo aricyo kandi aranyubaha muri byose akamba hafi, mbese anyitaho bihagije.

Wa munsi rero wo kumbwira ku by’umuryango we nkuko yari yarabinsezeranyije waje kugera aranganiriza ambwirako yari afite umugore nyuma bakaza kunaniranwa kubera ubukene umugore akamuta akajyana n’umwana umwe bari barabyaranye ndetse ko amaze kubona ko umugabo yabonye akazi keza yashatse kwigarura ariko umugabo akabyanga kuko yabonaga ko mukunda kurusha uko uwo mugore yamukundaga.

Ubu rero kuva akimara kubimbwira mba numva ntatekanye kuko nubwo ankunda kandi akaba atari yarigeze asezerana n’umugore we wa mbere mu mategeko, numva mfite ubwoba bwo gukomeza gukundana nawe no kuzabana nawe kuko mu buzima bwanjye ntinya kubaho mu buzima bw’ishyari.

Mu by’ukuri ikintera ubwoba nuko mfite mukadata nkaba nzi uko ubuzima burimo amashyari y’abana badahuje ba nyina buryana nkaba ntinya ko nazasubira mu buzima nahozemo. Ariko na none ndogera nkatekereza nkasanga uwo mugabo mukunda kandi nta kosa afite mu byamubayeho kuko nawe yabinyibwiriye.

Mungire inama inama kuko uwo mugore noneho asigaye anampamagara akambwira ngo nimutwarira umugabo tukabana azanyica.

Agasaro

Ufite ubuhamya cyangwa se wifuza kugisha inama watwandikira kuri
agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Umuntu babyaranye imfura arambwirukanye mu buzima bwe, ngo ni wowe ! Ubwo nkubwo mubanye ntimubyare byagenda bite ? Ibintu by’abantu babanye njye ntinya kubyivangamo, hari n’ubwo ibyo ukeka ko bapfuye byaba atari ukuri, bikazarangira nawe mubipfuye ! Wowe ufite amahirwe menshi kurusha uwo mugore, kuko uracyari umukobwa, sinzi rero impamvu utamurekerea uwe, ukageragereza ahandi ! kuvuga ko azakwia byo ni iterabwoba ntacyo yagutwara rwose, ariko bitekerezeho !! Niba wumva umukunda bikomeye ku buryo wumva bidashoboka kumureka, fata risque, ariko niba wumva byashoboka, wamureka kuko nawe urabizi ko afite undi ! ubwo wenda kuko wagize mukaso, ushobora kuba wumva no kuba mu kase w’umuntu icyo ari cyo !!imivumo y’umwana na nyina !!! ahaaaaa

  • umva nkubwire wa mukobwa we kubawarumvise uruhande rumwe nabyo ugomba kubitekerezaho kuko nuwo mugore ntabwo yapfuye kugenda njyewe inama naguha ishakire undi musore uwo mugabo mureke nubwo uvuga ko ariwe wabikwibwiriye mureke si uwawe

  • nJYEWE INAMA NAKUGIRA NUKUBANZA UKABYEREKA IMANA MBER YUKO MU BANA UGASHA ABAKOZI B’IMANA BAKABASENGERA.

  • Eheee !!!
    Imboga zibona abana ngo zagaze ? Songa mbere mushikanje . Urya wambere nigihumbu, mbega afita urukundo rwa mahera . Ashaka kugaruka kuko umugabo, yongeye agatoha . Nazoza , agahera kandi azongera amute nico uyo mugabo atinya . Rero, wewe umukunda urukundo rwukuri , ntakubonamwo ubuhumbu . Gumya umutima utekane , kunda uwugukunda kuko aho Imana usenga yakweretse nturekure . Ayo nayo namajambo gusa , akwica , kuki se wewe utomwica ? Ntavyo ashoboye igendere kuwugukunda , nawe azicwa nu bubegito bwiwe (uburrara ) nkuko mubivuga mu Kinyarwanda . Jewe ndagushigiye pe !!!Ahubwo impanuro, uno mugore akongera ngo azo kwica mwitwarire urebe ngo igi Polisi kirakora akazi kaco . BUZIRE NDABWIRIRE !!!!!!gIRA AMAHORO mUSHIKANJE .

  • Njye ndibaza ukunu mwakundanye iyimyaka yose atarakubwira ko afite umwana cg umugore !!!ndumva yarakibitekerezaho ngo arebe icyo gukora kdi ntawamenya niba ibyo yakubwiye ari ukuri koko,kdi ngo uburanye mbere niwe utsinda ushobora kuganira n’uwomugore ugasanga nawe avuga ukuri.njye inama nakugira ni ugusengera kumwikuramo ,ubonye iyo abikubwira mbere mugakundana ubizi ?!!!

  • umva uwo mugabo we mwihorere kuko nuramuka umusanze uwomugore azahita aza kdi umenyeko burya umugabo numugore babyaranye umwana badashobora gutana niyo hashira iminsi myinshi uwo mugabo mwihorere

  • Umva mukobwa mwiza nkubwire ndi Umumaman ibyo nkubwira ndabizi Urukundo akwereka yarweretse nuwambere kandi baranabyaranye nigihango gikomeye cyane ntazibana zidakomanya amahembe kandi URUKUNDO RUBABARIRA BYOSE, RWIHANGANIRA BYOSE Natababarira uwambere nubwo tutazi ibyo bapfuye koko wowe uri malayika ?? ntuzakosa ? Udashyira ubuzima bwawe mumazi abira kandi waraburiwe. Kutarerwa nababyeyi bawe bombi birababaza nabibayemo ntabyishimo pee !! Noneho ushyireho nurushako rubi ?? umugabo azajya comparing between the two, who is better nibindi byinshi. SO NUWO MWANA WABO BABYARANYE UZABA UMUVUKIJE IBYISHIMO KURISE. Amarira yee please !!!! kugirango nawe utazapfa wicuza ubuzima bwawe bwose. Had I known comes last. SO THE CHOICE IS YOURS

  • umva ncuti,iby’umugore n’umugabo ntiwabyivangamo,uramenye ntuzagwe mu ruzi urwita ikiziba,ukababara ubuzima bwawe bwose.

  • mbaje kubashimira inama natanga umuntu niba agukuda nawe umukuda nakibazo uwo mugore niwe wamutaye ngo ntumucye none nawe byamuyobeye ahitamo kuza gutesha umutwe abantu nkabo babaho kdi naho wabahugira

  • Baza Imana igusobanurire, ariko kuri jye ndumva Atari uwawe. Ubwo ugezeyo ntubyare wumva yakwihangana ? Va ku Bantu sha, yanze kubikubwira mbere ngo ubanze umwimariremo kuko Aziko igitsina gore turi inzabya zoroshye kugirango uzamugirire impuhwe nagutakira. Bwira Yesu akuyobore niwe nshuti idatenguha.

  • reka nanjye nguhe umusanzu wanjye ariko nkwibutsa ko guhitamo kuri mu biganza byawe uwo mugabo uvuga ko mwakundanye igihe kingana gityo ntacyo akubwira none waba ari wowe wabaye impamvu yo kugenda Ku mugore we ?mbese ntiwakwibaza impamvu yabanye n’umugore batarasezeranye ?urumva uwo muntu ari serieux ?ubu ko akubwira NGO yari yarakennye none ubu arakize mwabonye he umuntu ukira akabivuga ?njye nakugira inama mukobwa wanjye nko kwibagirwa uwo mugabo kuko Atari uwawe ukareka kwishyiraho urubanza rw’umwana n’ababyeyi be.ngaho hitamo ibindi ntuzabimbaze

  • ahaaa !!I by,abagabo ubimenya ari uko wamushatse nawe se. at I ntitwasezeranye ,narakennye aranta n,ibindi uko kuri waguhagarara ho Wenda in amareshya mugeni. vuga yego cg oya ariko Niba ari yego uzirengere ibizakubaho n,who ubundi abagabo b,ubu arakubeshya rwose ngo akunde akwitwarire.

  • Nonese abanyarwanda bavuze ngwiki ?nti agize bati aho yaciye ntihaca urwango ? Ikindi niki kikubwirako yakubwije ukuri ?dore inama nibamwararyamanye nubundi wabaye umugorewe utemewe namategeko emera ugende byararangiye. Ariko niba utararyamanye nawe mureke uracyari muto uzabona umugabo mwiza utarigeze undi mugo mmugore

  • Umvauwomugorentaguterikibazo, wowenibaumukunda’mukomezanye

  • Hum umva nshuti ndakuze pe ! kd abagore,abagabo Bose maze igihe mbigaho,abavugango bahanye igihango n ibindi ,abasore bashakwa cg abakobwa muri ikigihe bafite abobahanye igihango barenze umwe(sibose) kd gushaka uwashatse cg utarashaka ntacyo bivuze kuko Bose bakubabaza kimwe iyo babishatse,icyo mbona ugomba kwitaho ni ugushakisha ukuri kwicyabatandukanije nyuma ukamenya niba ukomeza cg udakomeza,ikindi nufata umwanzuro WO gukomezanya uzirinde ibyo bahahanye byose n umugore we azabyandike kumwana babyaranye ntuzigere ubigitira inyota MWe muhere kuri zero.ushaka inama 0782518094

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe