Namaze ibyumeru 2 hanze nsanga umugabo baramutwaye

Yanditswe: 12-05-2016

Umubyeyi w’abana batatu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kujya hanze agiye gusura abavandimwe mu kugaruka agasanga umugabo we undi mugore yaramwijyaniye.

Yagize ati : “ Mu mpera z’umwaka ushize navuganye n’umugabo ko twazajya gusura ababyeyi be muri Amerika kuko bo bahoraga baza kudusura ariko twe tukaba tutari twajyayo na rimwe. Yaranyemereye anyemerera kuzajyana n’abana ariko we yanga ko twazajyana ngo byaba ari ukwangiz amatike y’ubusa.

Numvise nta kibazo kirimo turitegura n’abana ndabategura umunsi w’urugendo ugeze turagenda tumarayo ibyumweru bibiri nkuko byari biri kuri gahunda turagaruka.

Ngarutse mu Rwanda n’abana umugabo yaje kutwakira azana n’umugore nari nsanzwe ntamenyereye arambwira ngo ni inshuti ye bisanzwe ibyo sinabitindaho kuko nari nsanzwe mwizera nta kibazo tugirana.

Ubwo twageze mu rugo turaganira gake n’uwo mugore ahari hashize umwanya arambwira ngo aherekeje umushyisti araje. Bamaze kugenda umukozi yahise aza arambwira ngo uriya mugore ndamuzi ndamusubiz anti oya ni ubwa mbere mubonye. Ati nonese ko yari yarambwiye ko ari murumuna wawe ko wamutumye kuzaza gusigara ku rugo ?” Numvise ntumva neza ibyo ambwira niko kumusobanuza ambwira ko kuva nagenda uwo mugore yazaga kuharara buri joro akamubwir ako umunsi nagarutse aribwo azagenda.

Ubwo nahise mpinduka kuko iyo nkuru nari nakiriye mpita mfata telefone mpamagara umugabo musaba ko agaruka mu rugo kuko numvaga nkeneye ko yaza tukaganira.

Yakomeje kumbwira ngo araje ariko ntiyaza iryo joro ahubwo noneho mbyutse nsanga na wa mukozi yagiye adasezeye. Nayobewe ibyo aribyo nibaza niba ari umugabo uri mu makosa cyangwa se niba umukozi ariwe wambeshye ashaka kuduteranya kuko yari yahise azinga utwe.

Iryo joro umugabo ntiyaraye mu rugo ariko mu gitondo yaragarutse mubajije iyo yaraye aranyihorera, mubajije ibyo umukozi yamumbwiyeho we n’uwo mugore nabwo ambwirako ari amagambo y’abakozi.

Kugeza izi saha numva umutima utarasubira mu gitereko ariko na none nta kindi kimenyetso mfite ko uriya mugore yararaga iwanjye usiby ibyo umukozi yambwiye nawe agahita agenda.

Kuva nabwira ayo magambo yakiyongeraho no kuba umugabo yararaye mu gasozi umunsi nagarukiyeho numva byaratumye mukuraho icyizere ku buryo numva natandukana nawe .

Mungire inama.

Ibitekerezo byanyu

  • NIMUTANDUKANA UZABANA NA NDE W’UMUGABO ?

  • inama naguha garukiraho gutekereza gutana numugabo wawe niba mubana niba yaragiye umugaruze urukundo mwereke urukundo rudasazwe ejo utazisanga satani yabatanyije.naho yaba yaraguciyinyuma mugarukire ugarure urukundo kuriwe ahasigaye aragarukawese usabe Imana ibigufashemo.

  • Muvandi ubwo koko icyo utumvamo ni igiki ? Uwomugore bari basanganywe niyo mpamvu yanzeko mujya gusura iwabo. Inama nakugira ni ugusenga ntayindi mfite.

  • Muraho neza
    Humura ntacyo bitwaye ahubwo nawe ujye ukomeza umucunge neza
    Bye

  • gutandukana nawe siwo muti tuliya izubu niko zubatswe mama,gusa wishyire mumutuzo umwiyegereze gakegake wenda yazakugarukira.

  • Umugabo wawe ntibamutwaye kuko wajyiye hanze ahubwo asanzwe ari ikirara.
    Njya numirwa iyo umuntu abwiye undi ngo izubu niko zimeze. Sibyo na gato nubwo ubivuga yaba ariko yubatse.
    ikindi nacyo sinzi niba utarigeze ubona ko umugabo yahindutse mu minsi yabanjirije ibyo byose. agatangira kutabitaho nabana, kuvuga nabi, gusesagura umutungo no kutaba mu rugo. iyo umugore abonye ibintu nkibyo ntabwo aba agomba kubyirengangiza ngo ibyateye. wenda ni ibyateye ariko uharanira inyungu zurugo rwawe abandi ni akazi kabo.
    rero madame, kurikirana neza iby’uwo mugore. kandi biroroshye. fata conge ku kazi ukurikire umugabo wawe ku minsi isanzwe atabizi. ntuzatinda kubona ibyo akora. cg se uzasabe umugabo ko mujyana kumusura uti rwose umuntu wigomwe akaza kunyakira nabana.....
    - hagati aho uzajye kwimpimisha kuko umugabo wawe si uwo kwizerwa.
    ubundi uzatekereze neza icyo ushaka gukora bitewe nibyo uzaba wbaonye.
    - nusanga afite urundi rugo ubwo uzareba ikigukwiye.
    - nusanga ntarwo ugomba gukora uko ushoboye ukamwiyegereza nka mbere. ku buryo umutima wo kuraruka umuvamo.
    kuko muri ibi byose niba uwo ari umuhabara : umugabo wawe yaragukenetse ntakubaha na busa. sinzi niba biterwa nimyitwarire yawe cg se niba biterwa nuko adashobotse. ugomba rero kwita ku mibanire yawe numugabo mbere yikindi cyose.

  • Rero Inama nakugira ,mbere na mbere bshikama usenge cyane ubivanye kumutima,wijyenda ,ba uretse kujyenda ahubwo rushaho kumukorera ibyiza umwiteho umwiyegereze umwubahe usabe Nyagasani kumuhindurira imico mibi afite azagaruka ariko ba uretse kujyenda.

  • UMVA URUKUNDO NYARWO RURIHANGANIRA INAMA JYEWE NAKUGIRA NIKO WAKOMEZA KUMWEREKA URUKUNDO BARIBAFITANYE KUKO NTAZIBANA NGO ZITAKOMANA AMAHEMBE KNDI MUBAYE MUBYIZA GUSA NTABIBI URWO SIRWABA ARI UKUNDO NYAKURI NONESE W’AMUGORE WE NIWAHUKANA UGASHAKA UNDI MUGABO NUKUBITANA NAKABAZO UZONGERA KWAHUKANA ?MUKINYARWANDA BACA UMUGANI NGO KWIHANGANA BIRUTA KUNESHA.

  • MURAHO BANYITA UWIMANA DAVID % IHANGANE ,K UGEJYERA KURENTAGARIKOGUFPA IMANAYAYAKUREMYE, IRAKUZI KOMEZA USENGE IZAGUSUBIZA IMNANA IRAKUZI YAKUREMWECYE URI URUSORO NKAWE WE NKU MWANAWUMU NTU NTACYO WAKWI SHO ZA UTANYUZEMU RIYESU NTAYINDINZIRA YUKURINU BUJYINGO WABONERAMO GUCYINZWA NIYESU GU SA UZASOME UYUMURO NGO ,%YOHANA 14 _1 KUGEZA ,6,IRINDISOMO @ ABEFESO% 5 KUGEZA ,6,RUKA 3 _8,KUGEZA 11 IMANA ,IGUHEGUKOMEZA KWIHA NGANA

  • Uwo mugore niyihangane kwibana siwo multi ahubwo narusheho kumukunda arenze urwo yaramufitiye umugabo azamugarukira asenge cyane .murakoze

  • KWIHANGANA NI BYO ARIKO SE IZI NRWARA

  • IKIBAZO NI UKO ABAGORE N’ABAKOBWA B’IKI GIHE BAKORESHA AMAROZI MU GUSENYA INGO Z’ABANDI KANDI BAMARA KUZISENYA BAKABAJUGUNYA. WAGIRANGO NI MISSION YA SATANI BABA BAYIRANGIJE.
    ARIKO NTA KINTU KIRYANA NKO KUBANA N’UMUGABO AKUBESHYA KANDI UKAMUFATA. INYARIBYO BYOSE RUBA RWASENYUTSE KUKO NTA KWIZERANA BYONGERA KUGARAGARA MU RUGO.

  • ariko kuki mwumva ko abagore bagomba kwihambira ku bagabo ?
    umugabo uguca inyuma se ubwo aba agukunda ra ?
    Senga niba ubishoboye umubabarire nutabishobora kandi uzigendere kuko aho kurwara umutima wagenda ukazabasha no kwirera abana.

  • Byose ni umurengwe. Mumurekere urebe ko bazamarana kabiri. Umugabo wagiye mu gushurashura aba yabaye imbwa ntaba akiri umwizerwa

  • Njye mbona abagabo benshi basigaye baca inyuma abo bashatse bityo umwanzuro si uwo gutana. umuntu arihangana agiriye abo yabyaye nawe ubwe yigiriye kubwo kwanga kuzaba nkawe. hari ubwo umuntu aba akiri muto bityo kwifata ubuzima busigaye bikaba ikibazo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe