Namaze imyaka 10 ntaba iwacu none mama yanze kumbabarira

Yanditswe: 24-03-2016

Umwe mu bakobwa twaganiriye akaduha ubuhamya bukomeye bwuzuye agahinda afite ko kuba yaramaze imyaka 10 atabana na nyina kuko yari yaratwawe na benewabo na se,maze nyuma akaza kugaruka agasanga nyina yararakaye ku buryo yanze kongera kumwita umwana we.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 mu uhamya bwe yagize ati;’’kuva mu bwana bwanjye kugeza ku myaka 16,nabanaga na mama na murumuna wanjye umwe,nta bandi bana twari dufite kuko data yari yarapfuye kera.

Mu rugo iwacu twari abakene cyane,maze ngize imyaka 16 data wacu wari umukire cyane aza kumbwira ngo nzaze ampe akazi njye mukorera mu iduka yari afite i kigali.Nuko mbimwiye mama arabyanga ambwira ko atanyemerera kugenda kuko nari ngeze igihe cyo kumufasha,ariko ndabyanga kuko numvaga ko tugiye gukira nari nziko nzajya nkorera amafaranga nkamwoherereza.

Nahisemo gusuzugura umubyeyi wanjye njya mu mujyi gutyo njyanwe n’uwo datawacu,maze mu gihe gito baba bimukiye hanze y’igihugu bajya kuba muri Uganda nanjye turajyana,maze kuva ubwo mama ntiyongera kumenya amakuru yanjye.

Nyuma y’imyaka 5 nibwo nabonye umuntu uza mu Rwanda nandikira mama mubwira uko byagenze ndetse musaba imbabazi mubwira ko nzakora ibishoboka byose nkazagaruka,kuko numvaga mukumbuye kandi nkumva narahemutse kuba naragiye atabishaka.

Muri wo mwaka noneho aho kwa datawacu nabaga bahise bimukurira i Burayi noneho biba birarangiye kandi noneho nari narabaye umukozi wabo wo mu rugo, ndetse ntibanampembe bakambwira ngo ndi umwana mu rugo nta mushahara bazajya bampa.

Ubwo buzima nabubayemo nifuza kuzataha ariko nkabona ntaho nakura itike ingeza iwacu.Nabayeho gutyo mfite agahinda ka mama,kandi nawe yari uko kuko yumvaga ko namunaniye nkisangira benewacu nkaba naramwibagiwe.

Hashize imyaka 10 nabwiye uwo datawacu ko natampa itike ngo ntahe nziyahura cyangwa nkabatoroka bakambura,nuko aza kubona ko ari ikibazo gikomeye,ampa itike ndataha ampa n’impamba n’ishimwe rya mama,kandi ambwira ko nzamumusabira imbabazi kuko yari yantwaye atamunsabye.

Ngeze iwacu mama yanga no kunsuhuza arambwira ngo ninsubire iyo nari naragiye,musaba imbabazi yanga kunyumva,nkora ibishoboka byose ngo ambabarire aranga,ubu maze ukwezi kose mu rugo mama atamvugisha,none ubu numva mfite intimba nkaba ngisha inama y’icyo nakora ngo mama yongere kumbona nk’umwana we.

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa wamaze imyaka 10 atabana na nyina none aho yaziye akaba yaranze kumubabarira. Nawe mugire inama y’icyo yakora.

agasaro.com

Forum posts

  • Nagume aho iwabo igishimishije nuko yamwemereye kwinjira no mu nzu. Umubyeyi agira impuhwe cyane, azagera aho amuvugishe. we yirinde kuba yakongera kuva iwabo ngo agiye gushaaka ahandi ho kuba.

    Nahumure abe umukobwa mwiza, akomeze ajye afasha umubyeyi we uturimo two mu rugo, azamubabara nta kabuza.

  • umubyeyi nawe ntabwo arimunyampuhwe aho yakwishimiye ko umwana we agarutse, kandi nanone umwana ntiyari mumihana yari kwa sewabo kandi nubwo yaba ahandi!nakugira inama yo kwisubirira kwa sowanyu ukazahava urongorwa

  • Jya wiyoroshya ukore uturimo two mu rugo. Umwubahe umukunde nk’umubyeyi. Kandi ubimubwire nubwo atagusubiza. Jya wicara umubwire ubuzima wabayemo niyo waba umeze nkuwivugisha. umubwire ko wamukumburaga ukabura uko ubigenza.

    Gusa nawe: ni gute bakujyanye I Bugande ntutekereze no gusubira iwanyu kandi warabonaga ko kubana nabo ntacyo bikumraiye? Kuki ukiba Kigali utamwandikiraga ngo ushakishe ugire nicyo umwoherereza. yego wari umwana ndabyumva ariko gushabuka ni ingenzi mubuzima kuko wazize kudashabuka urebye. Bene wanyu babyungukiyemo wowe na mama wawe mubihomberamo. Nizere ko wakuyemo isomo ry’ubuzima.
    Gusa bene wanyu bagukoreye ubunyamaswa. kujyana umwana wumuntu akamara imyaka 10 umukoresha adataha? yarangiza ntanaguherekeze ahubwo ngo uzamusabire imbabazi? Ubundi iyo uba ushabutse wagombaga kumucika kare kuko ataguhaga umwanya nuburyo bwo gusura mama wawe ukimuri hafi.Gusa singucira urubanza kandi ntazi icyo yagusezeranyije nicyo wari umutezeho. Baraguhemukiye cyane, nukuvuga ko utanize kuko wakoraga utanahembwa!! Mbega ndababaye pe.

  • Ihangane wa mwana we, nubwo atakuvugisha jya ugerageza umubwire icyo ufite kumutima arumva nubwo atavuga bizageraho akuvugishe gusa gerageza kumuba hafi noneho ukore ya mirimo wagiye udakoze .

  • mwana we nawe wahuye n,ibibazo!watababaye kandî na nyoko yarababaye,mwembi mwaguye mu mporero z,ubukene!uze wiyegereza murumuna wawe cane,umuganirira uko wabayeh0,har,ubwo aganira na mama yakumva nawe warahuye n,ibibazo byo kuba wari watafashwe nk,ingwate,akabyur,imbabazi za kibyeyi,ari nako umukorera ibyo kumunezera,n,imirimo.ury,umusengera kandi.

  • Humura maman wawe azaca inkoni izamba,n’agahinda agifite kandi cyane cyane ntugirengo arakariye wowe ahubwo yarakariye so wanyu yagutwaye atamugusabye.Mube hafi cyane ujye ukomeza umuvugishe neza nubwo atagusubiza ukomeze usenge Imana izagushoboza wongere ubu umwana mu rugo.

  • Humura maman wawe azaca inkoni izamba,n’agahinda agifite kandi cyane cyane ntugirengo arakariye wowe ahubwo yarakariye so wanyu yagutwaye atamugusabye.Mube hafi cyane ujye ukomeza umuvugishe neza nubwo atagusubiza ukomeze usenge Imana izagushoboza wongere ubu umwana mu rugo.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.