Appoline, umupasiteri wita ku ivugatumwa mu bana

Yanditswe: 02-03-2016

Appoline Kabera Bazubagira, ni umwe mu bagore bake b’abapasiteri mu Rwanda mu Itorero ry’Abangilikani akaba ayobora Paruwasi ya Gacuriro. Akora imirimo myinshi itandukanye ahanini yibanda ku ivugabutumwa mu bana.

Amaze imyaka isaga 15 akora umurimo w’ubupasiteri, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) ndetse akaba yigisha muri Kaminuza amasomo ajyanye n’imibanire y’abantu (sociology). Afatanya iyo mirimo yose no gukora ivugabutumwa mu bana abinyujije muri Ministeri ‘Ijwi ry’Abana’ ikorana n’amatorero atandukanye.
Pasiteri Appoline avuga ko kugirango urobanurwe uru umugore biba bitoroshye kubera umuco.

Yagize ati : ‘Mu Itorero Angilikani, kugirango ube umupasiteri,iyo ufite umuhamagaro ubiganira na Pasiteri wa paruwase ubarizwamo, ukandika ubisaba. Umuco w’abanyarwanda, wagiye uheza abagore mu nzego zifata ibyemezo kandi ibi n’amatorero usanga ariwo murongo yagendeyemo, ndetse ugasanga amatorero afite imirongo yo muri Bibiliya bifashisha mu guheza abagore kurobanurirwa gukora umurimo w’Imana. Uku kubaheza igihe kirekire, byagize ingaruka ku mitekerereza y’abagore nabo batangira kwiheza, no kubona ko umurimo w’ubushumba ari uw’abagabo, ku buryo naho amarembo akinguriwe, nubwo guhezwa bitarashira burundu, usanga abagore bacyitinya. Ndetse nko mu Itorero ryacu, Abasenyeri bamwe bagerageza gukangurira abagore kujya guhugurwa ngo bakore umurimo, bavuga ko babura ababyitabira ! Nubwo bigenda bihinduka, umuco wo guheza abagore uracyari imbogamizi”

Appoline yarongeye ati : “ Ntabwo biba byoroshye kuba umupasitori uri umugore, urabanza ukarwana n’imyumvire y’abantu, bamwe baguca intege muri wa muco w’abanyarwanda bakuriyemo ngo ‘nta nkokokazi ibika isake ihari’, ugasanga nka paruwasi imaze imyaka 30 iyoborwa n’umugabo, umugore wa mbere uyigiyemo aravunika cyane. Usanga benshi muri Paruwase biteguye ko uzananirwa, ndetse hakaba n’abaca intege ibyo ukora kubera ya myumvire no kuba bahitamo umugabo mu mwanya w’umugore, nubwo usanga abenshi mu bakirisitu ari abagore !’

Gusa ngo iyo wiyemeje gukora ugeraho ukemerwa nubwo biba bikugoye. Yagize ati ; “Bigusaba gukora cyane, kugirango bakwemere, ariko iyo umaze imyaka ibiri, itatu bamwe batangira kugutinyuka, bakakubwira ko bari baziko bagiye gusubira inyuma kuko bayoborwa n’umugore. Bajya kugufata nk’umuntu w’umunyembaraga, ushoboye waravunitse bihagije.Wa muco wa Kinyarwanda baziko umugabo ariwe ufata ibyemezo, abagabo uhasanze, mu Itorero Angilikani bitwa abajyanama, usanga bashaka kugufatira ibyemezo,mbese za ntege nke zo mu miryango y’abanyarwanda usanga umugabo n’umugore batajya inama mu gufata ibyemezo ahubwo umugabo afata ibyemezo wenyine, iyo ubyitegereje usanga bashaka no kuwukomeza muri Paruwase iyobowe n’umugore. Imyaka ya mbere uba ukirwana n’iyo myumvire ariko bigenda bihinduka gahoro gahoro”.

Nubwo yabanje guhura n’abamuca intege hari n’abandi bamutera umwete, ibyo bikaba ari nabyo byamufashije kwiga Iyobokamana (Theology) no kuba umupasiteri. Usibye impamyabumenyi afite mu Iyobokamana, afite na Doctorat mu by’imibanire n’abantu( sociology), ibi yabishoboye kubera abajyanama n’inshuti bamuteye umwete cyane cyane abo mu Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda (EPR).

Yagize ati : "Njyewe nagize umugisha kuko nabanye n’abantu bafite imyumvire ihindutse. Navukiye mu muryango w’Abakirisitu, mba inshuti ya Yesu ndangiza amashuri yisumbuye.Aho ubukiristu bwumvikanye neza, nta vangura rihaba.Muri uko kuba mu bukirisitu bushoye imizi muri Bibiliya, niho nakuye imbaraga zo gukunda umurimo w’Imana. Umunsi umwe dusenga numvise Imana impamagarira kuyikorera ndi Pasiteri, numva ndabikunze, ariko nkumva ndabitinye. Natekerezaga nk’abandi banyarwandakazi bibwiraga ko abagabo aribo babishoboye !Abagabo twasenganaga harimo n’umutware wanjye baranshyigikira, baransengera, bansobanurira ko Imana itarobanura ku butoni, numva ubwoba bwo kubitinya burashize ! Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994, mfata icyemezo cyo kujya kwiga Iyobokamana. . Nubwo mu ItoreroAngilikani twaridufite abadamu bake cyane b’abapasitori, mu Itorero Peresipiteriyene, bo bari baramaze gutera intambwe ishimishije, ibi nabyo byanyongereye icyizere cyo kumva ntinyutse !”

Yakomeje agira ati : “Nakuze kuva mu bwana nkunda kwiga, ariko ntibyankundira kubera amateka y’igihugu cyacu. Kwiga nkagera kuri Doctorat numvaga mbese ari ugusubukura amashuri nacikirije bitanturutseho.Nyuma yo kwiga Iyobokamana nagiye kwiga Imibanire y’abantu, numvaga nkunze kwiga nubwo nari mukuru’.
Uko akora ivugabutuma mu bana

Appoline, kuva mu 1987, yakunze kwigisha ishuri ry’icyumweru ry’abana.Kuva icyo gihe, uko yiyongeraga mu bumenyi, niko inyota yo kwigisha abana nayo yiyongeraga.Mu mirimo yose yakoze, uwo kubwira abana ubutumwa niwo yibandagaho. Arangije kwiga Doctorat, yashyize imbaraga mu kwita ku ivugabutumwa mu bana, dore ko noneho yari abifitemo ubumenyi nk’umupasitori uvuye kwiga imibanire y’abantu ku rwego ruhanitse. Mu mwaka wa 2013, nibwo yahisemo gutangiza ivugabutumwa ryigenga mu bana rikorana n’amatorero atandukanye.

Asobanura icyamuteye kwibanda ku bana yagize ati : “Ibibazo by’ingutu duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi mu mibereho y’umuntu, amakimbirane, kumva nabi uburinganire, ingengabitekerezo, amacakubiri, kenshi usanga byose bipfira mu bwana. Icyanteye kwibanda ku bana ni uko igiti kigororwa kikiri gito naho iyo umwana abaye urubyiruko kumukosora biragora, yaba mukuru ho birushaho kugorana.Igihe cyiza cyo gutegura ingo nziza, guhinga umuco w’amahoro uzira amacakubiri n’ivangura n’izindi ndangagaciro ntabwo ari ukwigisha urubyiruko , abakuru bamaze kugira imyumvire igoye guhindura, ahubwo ni ugutangirira mu bana.“

Pasiteri Appoline ari mu bagore bake babashije kuba abapasiteri mu myaka yo hambere mu Rwanda akaba ari umugore ufite umwete mu gukora umurimo w’Imana no mu yindi mirimo akora aho yigisha muri Kaminuza.

Byakuwe mu kiganiro yagiranye na Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe