Umugabo we yanze ko babyarana kandi ari bazima

Yanditswe: 31-01-2016

Umugore ugisha inama abasomyi ba agasaro.com afite impungenge z’ukuntu yazarinda asaza atabyaye umwana kandi ari muzima bdetse n’umugabo we akaba ari muzima bashobora bose bashobora kubyara, gusa umugabo we akaba adashaka ko babyarana kuko we yari asanzwe afite abandi bana yari yarabyaye mbere n’uwundi mugore.

Ndabasaba mugire inama kuko numva kwihangana bibaniye rwose. Mfite umugabo tukaba tumaranye imyaka ibiri, tukaba twarabanye nyuma yo gupfusha umugore wa mbere none ubu mfite ikibazo kuko yanze ko tubyara ngo abo yari yarabyaye mbere barahagije.

Mu by’ukuri mbere yo gushaka twabanje kuganira bihagije ambaza uko nzamufatira abana babiri umugore wa mbere yari yaramusigiye mwemerera kuzabafata nk’abanjye kandi koko numvaga nta kibazo bazantera. Ibintu byose twarabivuganye ariko ntitwaganira ku bana twe tuzabyarana nk’abantu bateganya kurushinga kuko akenhsi yahoraga ahangiyikishijwe nuko abana be tuzabana ndi mukase akaba aribyo tuvugaho gusa.

Tumaze kubana nibwo yazanye igitekerezo ansaba kuba ndetse gutwita kuko twari dufite ubukene dusigiwe n’ubukwe kandi asanzwe afite abandi bana agomba kujyana mu ishuri no kubitaho. Naramwemereye tuvugana ko nyuma y’umwaka tumaze kongera gutuza aribwo nzatwita tunavugana ko tuzabyarana abana babiri gusa.

Umwaka warashize nabwo arabyanga arambwira ngo ari kubona ubuzima bugenda burushaho kumera nabi ngo biramutse bidahindutse ngo tubone umutungo wundi twagumana abo babiri gusa kuko aribo dushoboye kurera.

Yabivuze ngira ngo wenda ari kwikinira ariko nkanga kumuterera hejuru kuko koko nabonaga ubuzima bugenda buba bubi.

Gusa ikibazo mfite ubu nuko mbona ubwo buzima yifuza ko tuzabyariramo undi mwana bigoye kubugeramo kandi nanjye ndimo ndasaza maze kugeza imyaka 35 iki kikaba cyari cyo gihe cyiza cyo kubyara, kuko nkuko mubizi no kubyara umwana ukuze nabyo si byiza.

Mu by’ukuri mbona ubuzima tubayeho nubwo butakiri bwiza nka mbere ariko si bubi cyane ku buryo twaburira abana ubuzima bw’ibanze nk’ishuri, kurya , no kwivuza ,..

Gusa ahubwo ubu numva naratangiye kugira umutima mubi nubwo ngerageza kwiyumanganya kuko abana b’umugore wa mbere turabana mu rugo. Ni aba abeza ariko papa wabo agiye kuntera kuzabanga kubera ko yanga ko tubyarana.

Nubwo namwemereye kuzamurera abana neza ntabwo rwose bisnhimishije kuba nta wanjye urimo. Mumfashe rwose nabuze icyo nakora kuko no kwimwiba umugono nabwo nkatwita ntibyamerera neza atabishaka.
Murakoz kubw’inama zanyu nziza

Agasaro

Ibitekerezo byanyu

  • Ihangane hari abantu bikunda cane, kuko nyamugabo iyo aba agukunda yari kwishimira kubona uruhinja rukuvuye mu nda sha ! Wabaye nk umuyaya we, cg igikoresho cyo kumuryohereza irari ry igitsina gusa. Niwivumbura ukagenda azazana undi abakobwa ni benshi. Hitamwo kwihangana cg. Kwigaragamvya umubwize ukuri kwose ko umukeneyeho akana nawe kandi umufashe gushakisha amafaranga ibiryo byiyongere ndetse uvugurure imyitwarire yawe, n uburyo wubaha famille, cg wakira abandi bashyitsi rusange kandi umenye kwitegurira igikoni cyiwawe, usuzume n’imiryamire yawe, ndetse n isuku ya hose sha ! Natakudohorera uzangaye

  • rwose njye nakugira inama yo kumureka kuko nawe bishobora kuzagutera Gukora ikintu kibi,KD ntiwabyarana nawe adashak ,ntarukundo,ahubwo yashakaga uwo kumurerera no kumukiza imbeho,ntampamvu yo gupfana agahinda kangana gutyo rekana nawe imyaka irimo kugusiga ushake Undi

  • Umva wararenganye,mbega umugabo !oooh senga ugishe Imana inama utajenjetse pe

  • Kkkk,, haranira inyungu zawe,,, witekerezeho kubwawe,, kuko urakuze imyaka 35,., nimyaka myiza yokubyara., burya ntamugabo usaza niyo yagira imyaka 50, kuzamura. We aba yabyara. Ariko wowe utekerezeko habaho igihe cya menopause kizagera bikaba bitagishobotse gusama.,.,., inama nakugira rekana nawe,,...,,.,.,.,,

  • Ndi umugabo ndubatse mfite uruhinja rw’amezi 9, agahungu kanjye ubu ni womunezero undutira byinshi mu byanezezaga mbere. cherie wanjye nsigaye mukunda cyane iyo nitegereje akayoya kacu ! Yabyaye bamubaze iteka iyo nitegereje iyo nkovu yatewe no gutanga ubuzima mubabarira ikosa ryose yankorera ! Nshuti watse inama, ndagushimiye uko wafashe abana neza, ntuzanacogore kubafata neza. Se w’abo bana n’ubwo yuje ubwikunde, ndakeka ko agifite igikomere cya Late( Umufasha we wa mbere), ikindi njye mbona akikwiga, imico yawe, maze akagushyira imbere y’ikizamini gikomeye gity, umuntu wese atakwihanganira. Sigaho wirambirwa kugira neza, witsindwa no kwihangana !!! wikwimura urukundo. Natakwitura Ibyo bibondo bizakwitura. Kandi azakugarukira Aguhe akana sha, maze nawe wishime byuzuye ! " Mana data umva agahinda ka mushiki wacu, mwongere imbaraga aneshe Satani.agwize ibigwi kandi ugenderere Umutima w’umutware we. Ha umugisha Uyu muryango. Mu izina rya Yesu Kristo"Amen

  • ibyo bikunda kubaho ko umugabo atakwemerera ko mubyara undi mwana bitewe na gahunda yishyize mu mutwe ariko wamubyaye ntacyo yarenzaho uretse wenda kugira bimwe na bimwe akwima nk’amafaranga yo kwita k’umwana,wowe uramutse ukora ku buryo ubwo bushobozi bwo kubona ibikenerwa ku mwana wabyibonera utabimusabye wamubyara yazagera aho akakumva.ubu se twe Onapo itenguha tugatwitira ku miti iboneza imbyaro bidutunguye abagabo ntibabyakira ?Humura nawe azageraho akumve ugire umunezero wo kugira umwana ufite amaraso yawe !Courage.

  • oh birababaje pe gsa komera ihangane kdi wegere imana izakurwanirira

  • Birababaje pe ! nange ndumva wazamwiba umugono ugatwita n’umubyara ntago azakwica ntanicyo azatwara uwo mwana. azabona ko ntakundi by agenda agufashe kumurera . Senga kdi Imana ibigufashemo.

  • Gerageza kumutwara gahoro,ubimuganirizeho inshuro nyinshi kdi umwereke ko umufitiye urukundo ndetse n’umuryango we,azageraho ukumve.Maze agukundire aguhe akana nawe witwe umubyeyi.Maze urusheho kwinginga Imana igushoboze gucira bugufi umufasha wawe kandi ukomeze umukundire abana.

  • Gerageza kumutwara gahoro,ubimuganirizeho inshuro nyinshi kdi umwereke ko umufitiye urukundo ndetse n’umuryango we,azageraho ukumve.Maze agukundire aguhe akana nawe witwe umubyeyi.Maze urusheho kwinginga Imana igushoboze gucira bugufi umufasha wawe kandi ukomeze umukundire abana.

  • Senga Usome yohana15:7 Abaheburayo 11:1_5 Ongera Urukundo Ukunda Abana N umugabo Umuganirize Burigihe N Ijwi Rituje Nyuma Usenge.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe