Abana n’umugabo wanduye SIDA we ari muzima

Yanditswe: 27-01-2016

Ubuhamya bw’uyu mubyeyi ubana n’umugabo wanduye virusi itera SIDA buratangaje ariko byarabashobokeye kumarana imyaka igera kuri ine ndetse bakaba bagikomeje no kubana mu mahoro bakazamarana imyaka yose y’ubuzima bwabo nkuko bigaragara mu buhamya bw’uyu mubyeyi.

Uyu mubyeyi yagize ati : “Tumaze imyaka igera kuri ine tubana nk’umugore n’umugabo, umugabo yanduye virusi itera SIDA njye ndi muzima. Nifuza ko ubuhamya bwacu bwafasha benshi kuko nziko iki kibazo hari abandi bagore cyangwa se abagabo bagifite ariko bakaba barakiburiye umuti.

Mu by’ukuri umugabo wanjye twabanaga neza dukundana urugo rwacu runezerewe, utubazo twagiraga twari tumwe two kuba nta zibana zitakomanya amahembe.

Ntwite umwana wacu wa gatatu byaje kuba ngombwa ko twese tujya kwipimisha nk’ibisanzwe mu rwego rwo gukirikirana umwana nkuko bigenda ku babyeyi bose batwite.

Twagiye kwipimisha nta kibazo nta rwikekwe twese dufite ariko nyuma byaje gutungurana dusanga umugabo yaranduye njye ndi muzima.

Umugabo yaratunguwe cyane ananirwa kubyakira ndetse atangira no kuvuga ko bashobora kuba bapimye nabi. Twarongeye tujya ahandi nabwo basanga ariko bimeze.

Ubwo nanjye nahise nta umutwe ntangira gutekereza ukuntu yanciye inyuma, ndanahukana nshaka ko twasaba gatanya kuko numvaga kubana nawe byaba ari ukwiyahura.

Igihe ndi mu rugo( iwabo ku babyeyi be) narahukanye, umugabo yaje kuntyura azana n’abandi bagabo bamuherekeje. Gusa muri iyo minsi namaze iwacu numvaga narabuze amahoro kuko umugabo wanjye naramukundaga cyane, rimwe na rimwe nkumva ndamukumbuye, nkibaza ukuntu abana bacu bazaba imfubyi nkumva biranyobeye.

Ubwo abaje gucyura baje iwacu nyine bavuga ikibazanye bambajije uko mbitekereza mbasaba kubaza bwa mbere mugabo uko we abyumva akanavugisha ukuri k’ukuntu yanduye SIDA.

Yavugishije ukuri avuga ku by’amubayeho n’ukuntu yanciye inyuma ariko avuga ko byamugwirirye bwari ubwa mbere kandi ko nabwo yabitewe n’inzoga n’ibigare bibi yaratangiye kugenderamo ko atazongera kuko yabonye isomo.

Ntakubeshye umugabo wanjye naramukundaga cyane kandi na n’ubu ndamukunda yamaze kuvuga atyo imbere y’abantu barenze bane barimo n’ababyeyi banjye mbona ko koko ntacyo ampishe, yarangije kunsaba imbabazi namaze kuzimuha kare, duhita tunatahana uwo munsi.

Uko tubyitwaramo mu buriri byo twabivuganye tugeze mu rugo, ubu tumaze imyaka ine dukoresha agakingirizo kugirango atazanyanduza kandi twarabyakiriye ubuzima bwarakomeje, tumeze neza cyane ko dufite n’abana bazima kandi koko umugabo wanjye mbona byari ibyamugwiririye, kuko nkuko yabinsezeranyije yahise areka n’inzoga, arakizwa ku buryo nakubwira ko urugo rwacu rurimo urukundo kurusha n’urwari ruhari mbere.

Mu gusoza ndagira inama abantu bashobora kuba bafite icyibazo nk’icyo mu rugo rwacu cyangwa se ikindi kibazo icyo ari cyo cyose gishobora kuba agatotsi ko mu rukundo rw’abashakanye, ko kubabarira no kuganira ku kibazo ari cyo igisubizo gikomeye ku bintu bisa n’ibidashoboka.

Agasaro

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe