Murumuna wanjye yantandukanije n’umugabo arusigaramo

Yanditswe: 11-11-2015

Umubyeyi w’abana babiri yatandukanye n’umugabo yaduhaye ubuhamya bukomeye kandi bubabaje bw’ukuntu murumuna we yamutandukanije n’umugabo burundu,akamwirukanisha mu rugo maze akaba ariwe urusigaramo ndetse ubu bakaba babana n’umugore n’umugabo ndetse banabyaranye kabiri,naho we akaba yaragiye kuba iwabo n’abana none imyaka 5 irashize, atariyumvisha neza ukuntu murumuna we yamuhemukiye ntacyo bapfa,kuri ubu akaba asaba Imana kuzamuhorera kuko we ngo yabuze icyo yakora.

Uyu mubyeyi utarashatse ko dutangaza amazina ye,mu ishavu ryinshi yagize ati :" Nashakanye n’umugabo wanjye dukundana nta kibazo,turasezerana imbere y’Imana no mu mategeko ariko nkaba nari mfite murumuna wanjye unkurikira agakunda kuza kudusura ndetse akamara iminsi mu rugo iwanjye,nkamufata neza kandi akisanzura nk’umuvandimwe.

Njya kubayara umwana wa kabiri,uwo murumuna wanjye yaje kundwaza kuko nari narabazwe maze mara iminsi mu bitaro,akajya ariwe unyitaho,maze mvuye no mu bitaro, nguma mu rugo arandwaza kugeza ubwo mfashe imbaraga.

Maze gukira neza ntangiye kubona umugabo andeba nabi ndetse dutangira kujya dushwana ariko nta kintu gifatika dupfa,uretse kuba narabonaga yarahindutse cyane adashaka kunyikoza no kunyitaho maze nagira icyo mbimubazaho akaba atangiye kuntuka,tugahorana amakimbirane mu rugo,yamaze nk’amezi abiri tutavugana neza,ariko mu by’ukuri sinari nzi ikibyihishe inyuma.

Wa murumuna wanjye yaje kuza ngo aje kudusura nkajya mbona nawe asigaye ansuzugura cyane nagira icyo mutuma akambwira nabi ndetse ntanamvugishe kandi nkabona avugana neza n’umugabo wanjye.Natangiye kubakeka amababa maze umunsi umwe nza kubafata basomana umugabo yagiye mu cyumba uwo murumuna wanjye yararagamo.Nahise nirukana uwo murumuna wanjye ajya mu rugo kuko nahise nkeka ko ariwe utuma umugabo andeba nabi.

Umugabo yamenye ko nirukanye uwo mukobwa murumuna wanjye araza arankubita cyane aranankomeretsa,antuka ko namufuhiye ngo kandi nanjye muca inyuma,ngo ndetse nkaba naranamuroze,ambwira n’andi magambo akomeye cyane nari numvise mu matwi yanjye ubwa mbere kuva nabana na we.

Uwo munsi nahise nahukana njya iwacu kugira ngo mbibwire ababyeyi ndetse nanarege uwo murumuna wanjye umuryango umuhane kuko ariwe wari wanteranije n’umugabo yambeshyeye ibintu byinshi cyane ari nabyo byatumye umugabo ahinduka.

Nabaye nkigera mu rugo wa murumuna wanjye turamushaka turamubura,naho yari yahise asanga umugabo wanjye mu rugo noneho ararutaha kuko ntari mpari.Musaza wanjye muto yagiyeyo amusanga mu rugo araza arabitubwira n’ababyeyi barumirwa.Nasubiye mu rugo mperekejwe n’ababyeyi kugira ngo bamenye ukuri kubyari bibaye byose,tuhageze umugabo avuga ko ntakiri umugore we ahubwo ngo murumuna wanjye ariwe mugore.

Ababyeyi bamubajije impamvu avuga ibyo anshinja byose,birimo amarozi no kumuca inyuma ariko abiburira gihamya,gusa yemeza ko uwo murumuna wanjye ariwe wabimubwiye, na we arabimpamya.Nagumye aho ndara mu cyumba cya jyenyine nabo barararana,maze bukeye mbona ubutumire bumpamagaza mu rukiko kujya kuburana iby’ubutane n’umugabo maze baradutandukanya murumuna wanjye arugumamo atyo ,none bamaze kubyara kabiri ariko ntibarasezerana, nanjye nagumye iwacu ntegereje ko Imana yonyine izamporera kuko jyewe nabuze icyo mbakorera."

Nguko uko uyu mubyeyi yatandukanye n’umugabo we babyaranye kabiri ndetse baranasezeranye,bikozwe n’umuvandimwe we bakurikirana none akaba yaramusimbuye mu rugo.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe