Abyaye kabiri ataramenya aho akomoka

Yanditswe: 08-11-2015

Umubyeyi twaganiriye yaduhaye ubuhamya bw’uko yabayeho mu buzima bugoye atazi aho akomoka akaba atazi niba agira ababyeyi cyangwa se niba barapfuye. Gusa ibyo byose yaje kubirenga ariyakira none ubu arubatse afite abana babiri.

Yagize ati : “ Namenye ubwenge nisanga ku babyeyi bantoraguye nkiri uruhinja. Ibyo kuba barantoraguye babimbwiye nyuma ubwo umugabo waho nabaga yari amaze gupfa umugore waho akansaba ko njya gushaka iwacu ngo kuko bo bantoraguye ataribo babyeyi banjye bwite. Ubusanzwe nakuze nziko aribo babyeyi banjye ndetse bankoreraga byose nk’ababyeyi banjye bwite.

Maze kurangiza amashuri abanza nibwo uwo mugabo wantoraguye yaje kwitaba Imana kandi ariwe wakoraga gusa umugore nta kazi yari afite tujya mu bukene bukabije, uwo mugore niko kumbwiza ukuri akambwira ko ntari umwana wabo ko ngomba kugenda nkajya gushaka iwacu kuko we atagishoboye kundera kubera ubukene.

Naretse ishuri ngeze ku myaka 17 narahavuye njya gushaka akazi ko mu rugo mbona akazi ko gutekera abazungu. Nakomeje kujya nibaza uko nzabona ababyeyi banjye bwite kuko nari naramaze kumenya ukuri ko abandeze bari barantoraguye ndi muto cyane.

Nakomeje gukora akazi ko mu rugo ngeze aho nkajya mbivanga no kujya kwiga kudoda n’imashini. Nakoraga nizigamira ngeze aho nza kwigwiza amafaranga agura imashini ibyo gukora akazi ko mu rugo ndabireka ntangira kwidodera ku giti cyanjye.

Wa mugore wanyirukanye kubera ubukene nageze aho numva ndamubabariye ntakira no kwiyakira kuko numvaga ntaho nzakura ababyeyi banjye.

Naje gukundana n’umusore turashyingiranwa nsabirwa kuri ba bayeyi bandeze na nubu abana banjye niho bajya gusura nyirakuru baziko uwo mugore ariwe mama wanjye kandi koko urebye niwe mubyeyi nzi ibyo kumenya ababyeyi banjye bwite numva bitakintwarira umwanya kuko sinzi ko nanababona. Uwo mubyeyi wandeze yambwiye ko bampinduriye izina kuko bantoraguye ntazi kuvuga ngo mbe navuga izina ryanjye.

Inama naha abandi bana babayeho mu buzima nk’ubwo nanyuzemo ni uko bakwiyakira, bagakunda gusenga kuko Imana ariyo ifasha umuntu kwakira ibintu nk’ibyo biba bigoranye kubyakira."

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe