Papa yangaga kundihira amashuri kuko ndi umukobwa

Yanditswe: 20-06-2016

Umukobwa witwa Umurerwa ariko tutari butangaze amazina ye yose yaduhaye ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yize amashuri ariko papa we atabishaka,maze agashyigikirwa na nyina gusa ariko nyuma yo kurangiza amashuri akabona akazi maze akubakira iwabo nibwo se yongeye kumugarukira.

Yagize ati ;’’Ubwo nigaga mu mashuri abanza natangiye kwiga,data akambuza kujya kwiga rimwe na rimwe akanantuka ngo nta myigire yanjye,ngo ntacyo nzamumarira n’ibindi byinshi yakundaga kuntuka anyumvisha ko nta kamaro mfite,ngo kuko ntari umuhungu.

Ibi yakundaga kubivuga igihe cyose kuko iwacu twari abana bane ariko turi abakobwa batatu kandi ni jyewe wari imfura.Data yabaga ashaka ko ndeka ishuri maze nkahinga nkanarera barumuna banjye ariko nkabyanga ndetse na mama akanshyigikira kuko yari azi ko nkunda kwiga cyane,akaba ari na we unkorera ibikenewe byose ngo mbone uko niga. Amashuri abanza nayize nabi ariko kuko numvaga mbikunze nkaba umuhanga, maze ndayarangiza ntsindira no kujya mu yisumbuye.

Ubwo natsindaga ikizamini cya leta bakampa ikigo nzajya kwigamo,data yanyimye ibikoresho n’amafaranga y’ishuri kandi atabuze ubushobozi ahubwo ari uko yishyizemo ko ntacyo nzamumarira gusa.Ubwo mama niwe wakoze ibishoboka byose maze njya kwiga anshakira ibikoresho n’amafaranga y’ishuri antangiza ndagenda.

Nize mu buzima bubi ariko kubera ibitutsi bya papa nkihangana ngo nibura azabone ndangije,kuko murumuna wanjye we yari yaramaze guhagarika kwiga burundu kubera papa,maze hasigara higa musaza wacu kuko ariwe papa yari ashyigikiye,ariko sinacika intege nshyiraho umwete ndiga cyane maze mba n’umuhanga.

Kundihira amashuri yisumbuye kugira ngo ndangize byabaye ikibazo gikomeye kuko mama yagezeho abura ubushobozi noneho nkajya njya ku ishuri mama abanje kurega papa mu buyobozi ngo ampe ibyo nkeneye,maze rimwe na rimwe akabimpa ku ngufu z’ubuyobozi,ubundi akabinyima ngo ntacyo akorera,ngo arantaho iby’ubusa.

Naje kurangiza amashuri yisumbuye mpita mbona ikiraka cyampaga amafaranga ahagije,maze mpita nubakamo inzu ngo ababyeyi bimukiremo kuko twabaga mu nzu zishaje cyane,ariko mbikorera mama kugira ngo nibura mwiture ineza yangiriye kuko niwe nakeshaga amashuri nize n’ako kazi nari mbonye.

Iyo nzu natangiye kuyubaka,n’ubundi papa antuka ngo nzi kwiyemera, ngo ninyuzuza azaba areba n’ibindi byinshi byo kunca intege ariko nkomeza icyo niyemeje, maze inzu ndayuzuza neza ndabicaza mbabwira ko bagomba kuyimukiramo bakava muri izo zishaje.

Kuva ubwo nabonye data atangira kunyereka urukundo,atangira kunyita umwana we,akajya yirirwa andatira abaturanyi n’ahantu hose agiye akanyirahira ngo namwubakiye inzu,n’uko turongera tuba inshuti noneho mba mbaye umwana mu bandi.

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa wongeye guhuza na se nyuma yo kubaka inzu kandi yarize atamushyigikiye kuko ari umukobwa.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • mbega mbega umubyeyi !nukuri ababyeyi tujye twihangana tureke abana bacu babeho amahoro koko umwana wese ni umwana kandi ni umugisha.Imana ishimwe ko warangije kwiga ukaniteza imbere

  • Nubwo uyu mukobwa yishimiye amahoro yagarutse mu rugo. Ibi si ibyo gushyigikirwa none ndabona bivugwa nkaho ari ikintu cyiza.
    Uyu ni umubyeyi gito imbere n’inyuma. Kandi ikibabaje nuko abo ashyigikira ngo bige binananira cg se bakigira nabi.
    None yongeye gukunda umwana yibyariye kubera ibintu amukuraho ? Birababaje biteye n’isoni. Uyu mubyeyi aba akwiye gusaba umwana we imbabazi z’igikomere aba yaramuteye ku mutima. Gusa nyine bibaho na nubu biracyabaho.

  • wabaye intwari ariko uzongere wicaze umubyeyi wawe mubisubiremo umubwire ibyakubabaje umubabarire, kuko buriya N’ubwo yakugarukiye kuko agukeneye ariko yaragukomerekeje mu mutima, ugomb rero gukira.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe