Kwizirika ku musore umwe bitumye ngumirwa

Yanditswe: 29-05-2016

Umukobwa w’imyaka 32,umaze imyaka 5 akundana n’umuhungu umwe ndetse amwizeza ko bazabana,baramaze no gufata irembo,nyamara ubwo biteguraga kusaba no gukwa umuhungu yaje gutunguza umukobwa bahoze bakunda ubutumire bw’ubukwe bwe n’undi.

Uyu mukobwa utifuje ko twatangaza amazina ye,twaganiriye n’agahinda kenshi yicuza impamvu atigeze agira n’umutima wo gutendeka ngo uwo musore amubangikanye n’abandi ,none bikaba bimuviriyemo kwiheba akumva yaragumiwe kuko abasore bose bari bazi ko afite umukunzi bitegura kurushinga kuva kera,ndetse n’uje kumutereta akamutera utwatsi kuko yari yizeye uwo wamuhemukiye.

Mu buhamya bwe yagize ati :’’ ubwo nari muto nirinze kugira urukururano rw’abasore kuko numvaga mu buzima bwanjye nzakundana n’umuhungu umwe gusa akaba ari nawe uzambera umugabo wanjye w’ibihe byose.
Nize amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza nta nshuti y’umuhungu mfite,ariko njya gusoza kaminuza nahuye n’umusore turashimana,tumenyaniye aho nakoraga kwimenyereza umwuga’’stage’’.

Uwo musore twarahuje,turakundana karahava ndetse twiyereka ababyeyi barashima,aza no gufata irembo dutangira no kwitegura ubukwe.Ubwo haburaga amezi 3 ngo aze kunsaba no gukwa maze tunakomerezeho gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana,natangiye kubona ibyacu bigenda bikendera buhoro buhoro,atangira kujya anyima umwanya wo kuganira nawe,rimwe na rimwe namuhamagara no kuri telefoni ntanyitabe.

Ubwo haciye iminsi mike mbona ubutumire bw’ubukwe bwe n’undi mukobwa ntigeze menya.Kubyakira byarangoye cyane kuko yari yarabimpishe rwose nanjye naramwizeye ko ari jyewe tuzabana.
Icyantangaje ni uko ubwo butumire nabubonanye abandi bantu yatumiye mu bukwe bwe,jyewe ntazi iyo biva n’iyo bijya.Maze mubajije ambwira ko uwo wundi amutwitiye inda y’imfura ye kandi abimbwira n’agasuzuguro kenshi.

Nababajwe cyane n’uburyo namwizeye nkamwizirikaho imyaka itanu yose,nkirinda no kugira abandi basore ntendeka kuko ntabyo nari narigeze.Yanteye agahinda mu mutima wanjye numva ntazakira kandi n’imyaka ngezemo mbona bizamviramo kugumirwa kuko nta n’umusore n’umwe mbona unambaza izina,dore ko bose bari bazi ko mfite umugabo tugiye kubana vuba.ikindi kandi numva nanjye ubwanjye nta mutima nakongera kubona wo kwizera umusore ukundi kubera igihe cyanjye nataye

Ngako agahinda k’uyu mukobwa ubabajwe cyane n’uburyo yiziritse ku muhungu imyaka itanu yose ndetse akanaza gufata irembo,nyuma akamwihakana benda gukora ubukwe agashaka undi mukobwa.

agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • EHEEE !!!!!
    Nasomye ahantu hamwe hagira hati yewe mukobwa : Urukundo rujana ni rari ryo guhuza igitsina , ariko ngo irari ntirigire uburemere, kurusha Urukundo . Wumveko ari 50%, ntakigomba kuruta ikindi . None ngo uno agukuyemwo afise inda , y umwana wiwe ? Inyishu urayifise , wewe waramyimye aronka uwumuha imibonano mpuza gitsina , nuko aba arararutse .

    Wabigizemwo uruhare pe mushiki wanje . Gusa nti rirarenga , mi 32 si mwishi uzoca imvyaro kuri mi 46, uracafita cu 14 yo kuvyara . Ntute ingata kuko ushobora kwikorera akanya na kanya mushikanje mwibagire , wewe ukosore ako kagusovye urebe ngo bizokugendekera neza. Ikibazo cari kuba nimba utiyumvira (Udashukwa ) ko biba rero uzo kwubaka kuko ufita ubushake . Singuhanuye kubivamwo kubera imyaka , canke ngo udufatire mu kivunga ngo : Abagabo ,abasore bosi ni bamwe oyaaa !!! wewe hindira imwifato , Matata yagize ati : Sinazanwe n IBIGORI, nazanwe n IBINGOYE .Wa mwimye nawe ivyari bi mugoye, waruziko yakurondera ko yarazi ko ufise igisundi (igituba) nkuko mubivuga mu Kinyarwanda ? Nti yakibonye , arigendera , nubu ngize nti : Hindura bizokunda . Umbabarire singukariye, muga tuvuganye nka bavukanyi . Ugahindura bizokunda nyuma uze unyandikire umbwira uko bimeze . Urakoze umusi mwiza rero .

  • Biragoye muvandimwe wanjye ndakumva cyane kuko nanjye byambaye tumaranye imyaka 8 hashize 2ans bimbayeho ubu maze kugira 30ans ntawundi ndabona gusa nariyakiriye ntakibazo nkibifiteho kuko nabonyeko ntamugambi w’IMANA warurimo none inama nakugira yamfashije nugusenga cyane. urakoze kdi ukomeze kwihangana

  • Wizere Imana,ibintubyose,birashoboka Iyoushyiraho,izinaryawe,naribukubere,umuranga

  • Humura ubwo si uwawe , nange byambayeho ariko haricyo Imana iba ikurinde. , Namaze igihe nibaza niba nzongera gukunda nyuma yimyaka itandatu niziritse ku musore umwe, nange naricijije ariko iyo uwawe aje aragukunda akagutetesha ntuba ukibuka nibyakubayeho, uwawe azaza Kdi ntibizatinda .Kdi uracyari muto Humura. .

  • Ukomere, Nshuti yanjye. Iyo bishoboka kubabarana n’ababaye ni Uko tuba turi abantu. Ariko iyo tubabaza abo twakundanye ako kageni,umugisha wabyo uba muke.Ese tuba turi iki ? Ese inyoni n’inyamaswa byaba biturusha ubumuntu ? Birakundana kandi birubahana. Humura ! Umuririmbyi yaravuza ati : ’’Uwo uruhaye iyo atarugushubije, amaherezo yabyo urusanga imbere.’’

    Jean

  • bibaho gusa nukubyakira gusa umuhungu yarahemutse cyane kdi buriya ntiyari uwawe kdi humura imana izaguha undi ntiwihebe imana irahari

  • ma cherie humura, kuryamana numuntu ntabwobyongera urukundo.umuntu wagukunze byanyabyo.ntiyakurekango abonye uwobaryamana.ntanubwoyaguca inyuma.niyo yabikora ntibyamubuza k ugukunda ngo nuko abonye uwobaryamana akamutwitira.ahubwo umuntu ufite trou love, iyo mudahuje umubiri urukundoruramusaza kuko aba agufitiye amatsiko.humura uracyarimuto.ubwo yarakubeshyaga cg haribyinshi Imana ikurinze ibonako utarikuzabyihanganira.humura wasanga atanze umwanya wugukunda wa nyawe kd mw iiiiiza.uracyarimuto ma.yenda yari kuzakunanira u wawe arahari.nabafite40ans bararongorwa.pole

  • ibyo bibaho cyane kandi ntibitinda kwibagirana. nanjye byambayeho numva ko ijuru ringuyeho ariko ndadenga agahinda ngatura Imana nyuma impa uwanjye ubu tuba ye neza hashize 10ans. naho Cherie Wa mbere wanyanze ngo namwimye yubatse mu nduru ngo ubu bageze gusaba ubutane. NGO bahora bitana ibirara. njye nirinze kuba hafi yabo ariko ngo umugabo amwita shitani

  • ibyo bibaho cyane kandi ntibitinda kwibagirana. nanjye byambayeho numva ko ijuru ringuyeho ariko ndadenga agahinda ngatura Imana nyuma impa uwanjye ubu tuba ye neza hashize 10ans. naho Cherie Wa mbere wanyanze ngo namwimye yubatse mu nduru ngo ubu bageze gusaba ubutane. NGO bahora bitana ibirara. njye nirinze kuba hafi yabo ariko ngo umugabo amwita shitani

  • YEWE DADA KOMEZA WIBERE MUMANA KUKO UWO YAKUGENEYE ALI MUNZIRA,GUSA KOMERA MW’ISEZERANO.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe