Kutanganya ubushobozi byahagaritse ubukwe bwacu

Yanditswe: 05-08-2015

Umukobwa w’imyaka 26 utarashatse ko dutangaza amazina ye yaduhaye ubuhamya bwuzuye agahinda yatewe n’umusore bakundanye igihe kingana n’imyaka ibiri yose,ndetse bakaba bendaga kubana none ubukwe bateguraga bukaba buhagaritswe no kuba we n’umuryango we ,badahwanije ubushobozi n’umuhungu .

Yagize ati ;’’ nakundanye n’umuhungu ubwo twiganaga muri kaminuza,twese twiga mu gihugu cy’ubuhinde,tugirana urukundo rurambye ndetse twemeranya kuzabana turangije amashuri kuko twese twari tugiye kurangiriza rimwe.

Igihe cyaje kugera dusoje amashuri,tujya kwiyereka imiryango ndetse yose iratwishimira haba iwabo w’umusore ndetse n’iwacu,ababyeyi banjye nta kibazo na kimwe bagize kuri uwo musore twari tugiye kubana,ariko iwabo w’umuhungu bo nubwo bari banyishimiye ,nyuma baje gukomeza gukurikirana bashaka kumenya umuryango mvukamo uko umeze,maze basanga koko turi abakene ukurikije urwego bari bariho kandi dutuye no mu cyaro.

Byabaye ngombwa ko bamenya iby’umuryango wanjye ,kuko bari bamereye nabi umwana wabo ngo ababwire uko umuryango wanjye uhagaze ku bijyanye n’ubukire ndetse bamubwira ko nibasanga turi abakene batazamwemerera kumusbira umukobwa wo mu muryango ukennye.

Nubwo umuhungu twakundanaga Atari ashimishijwe nibyo iwabo bamubwira ndetse yumva bitakagombye kuba impamvu yo kutabana ngo nuko iwacu dukennye,ariko iwabo bakomeje guhagarara ku cyemezo cyabo bamubwira ko badashobora kumwemerera ko ashaka n’umwana wo mu bakene kandi noneho bo mu cyaro.

Umuhungu yakomeje nawe gutsimbarara ariko kuko iwabo aribo baombaga kumushyigikira muri byose kugira ngo ubukwe butahe,bahisemo kumwima ubushobozi ndetse n’akazi yakoraga bakamukuraho kuko aribo bari baramushakiye icyo akora,nuko umusore abona ko bikomeye kandi nta muntu numwe wo mu muryango we wari umushyigikiye,nawe yemera kukavaho kuko yabahakaniye ko nta wundi azakunda.

Ubu twabuze uko tubigenza jyewe n’umusore kuko iwabo ntibabishaka kandi nta bushobozi dufite bwo gukora ubukwe ngo nibura tubukore umuryango utabishaka kuko turakundana kandi nanone ntidushaka kwishyingira .ubukwe bwagombga kuba bwarabaye mu kwezi kwa 7 none byaratuyobeye kandi najye mba nibaza ukuntu nzajya kubana nawe nta muntu numwe mu muryango we unshaka.

Nguko uko uyu mukobwa ubu ari mu gahinda ndetse koko bigaragara ko yabuze icyo akora n’ibitekerezo biba byamurenze yibaza amaherezo ye n’umuhungu yakunze kandi nawe akaba amukunda ndetse akaba yaranahakaniye iwabo ko nta wundi azakunda nubwo banze kumushyigikira atitaye ko umukobwa ari uwo mu muryango ukennye.

Agasaro.com/photo internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe