Capati irimo inyama n’amashasha
Yanditswe: 12-03-2016
Ibikoresho :
• Ipanu
• Inyama zihiye
• Amashaza ahiye
• Igitunguru
• Karoti
• Amavuta
• Sositomate
• Ifarini
• Amazi akonje
Uko bikorwa
- Fata ifarini n’amazi make ukatiremo n’igitunguru,ukore imitsima mito yo gukoramo capati,uyiramubure neza nkuko capati iba ikoze.
- Camutsa amavuta make ku ipanu urambikemo capati nizimara gushya uzarure uzishyire ahantu
- Fata inyama ziogosheje n’amashaza atogosheje ubikarange ushyiremo sositomate n’ibindi birungo byose ushaka, bibe nta sosi irimo ariko byoroshye.
- Fata capati imwe imwe uyizingiremo ya mashaza n’ibyama bifanze,ugenda ushyiramo bike bike kuburyo capati uyifunga neza.
- Ongera ucamutse amavuta ku ipanu maze urambikemo za capati zirimo za nyama n’amashaza.
- Genda uzihindura kugira ngo zidashirira maze uzarure uzitegure.
- Ni byiza kuzirya zamaze guhora nibwo ziba ziryoshye.
MURYOHERWE