Isosi ya tofu

Yanditswe: 15-07-2016

Ibikoresho

  • tofu 1kg
  • Inyanya 5
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 2 dusekuye
  • Umunyu
  • Amavuta ibiyiko 3

Uko bikorwa

  • Shyushya amavuta ushyiremo tofu zikasemo duto uzireke zibanze zihindure irangi n’uruhu rw’inyuma rukomera kugirango zidashwanyagurika
  • Katiramo igitunguru na tungurusumu
  • Shyiramo inyanya ziseye ( warapye)
  • Ongeramo umunyu
  • Bireke bitogote mu minota 7
  • Bigaburane n’umuceri w’umweru

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe