Salade niçoise

Yanditswe: 17-03-2016

Salade nicoise, ni salade ikomoka mu Bufaransa iba irimo ibikoresho byinshi bitandukanye abantu benshi bakunda, iby’ingenzi muri ibyo bikoresho harimo amagi atogosheje, inyanya, cocombre ukagenda wongeramo n’ibindi bikoresho uko ubishaka.

Dore bumwe mu buryo wategura salade nicoise irimo ibikoresho biboneka mu Rwanda
Ibikoresho ku bantu bane

  • Cocombre 1
  • Inyanya 6
  • Amagi 5 atogosheje
  • Agafungo ka sereli
  • Ibitunguru 2 by’umweru
  • Garama 260 za thon ( utubute 2 twa thon)
  • Radis 4 zikiri nshya
  • Amavuta ya elayo na vinaigre
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Tegura ibikoresho byose ukate n’imboga
  2. Bishyire mu gisori ukoreramo salade uvange na vinaigre
  3. Shyiramo umunyu na poivre uvange
  4. Shyiraho amagi hejuru buri gi urikatemo kande
  5. Icyitonderwa : radis ushobora kuzisimbuza izindi mboga nka karoti, imiteja itogosheje, laitue n’izindi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe