Potaje ya epinards irimo fromage

Yanditswe: 29-07-2016

Ibikoresho

  • Epinards zikiri nshya garama 400
  • Tungurusumu agasate 1
  • Ikirayi 1 kinini
  • Fromage ya parmesan garama ziri hagati ya 50 na 100 zirapye
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 2
  • Umunyu na poivre noir

Uko bikorwa

  1. Ronga epinards uhate ikirayi nacyo ukironge
  2. Kata epinards, ikirayi na tungurusumu
  3. Shyushya amavuta ku ipanu ushyiremo ibirayo wakase
  4. Ongeramo epinards na tungurusumu
  5. Shyiramo umunyu na poivre
  6. Bireke ku muriro muke kugeza igihe epinards zihiye neza zihishijwe n’amazi yazo
  7. Gusa igihe ziri ku ziko ugenda unyuzamo ikimamiyo ku buryo zijya gushya zasaye cyane
  8. Sukamo amazi ashyushye ml 750 ureke bibire mu minota 15
  9. Shyiramo za fromage warapye ubishyire muri mixeur

Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe