Salade ya karoti ya puwaro

Yanditswe: 30-06-2016

Ibikoresho

  • Puwaro 4 nini
  • Karoti 4 ziri mu rugero
  • Ususate 2 twa tungurusumu dusekuye
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 3
  • Vinaigre balsamique
  • Umutobe w’indimu 1
  • Umunyu ¼ y’akayiko
  • Basilique ziseye cyangwa se persil

Uko bikorwa

  1. Fata puwaro na karoti ubironge neza mu mazi menshi
  2. Puwaro zikateho amababi hasigare igice cy’igihimba ( tige)
  3. Kata puwaro mo ibizeru karoti nazo uzikatemo ubizeru
  4. Shyira puwaro na karoti ku ziko ushyiremo amazi make n’akanyu
  5. Birekereho bimare iminota 10
  6. Bikureho ubitereke hasi bibanze bihore
  7. Vanga amavuta ya elayo, vinaigre n’umutobe w’indimu
  8. Binyanyagize kuri puwaro na karoti ucuguse
  9. Bitakeho persil cyangwa basilica

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe