Amandazi arimo amagi atogosheje

Yanditswe: 20-07-2016

Ibikoresho

  • Ifarini garama 250
  • Amagi 15 atogosheje ( bitewe n’umubare w’amandazi uri bukore wagabanya cyangwa ukongera)
  • Umusemburo ½ y’akayiko
  • Umunyu ½ y’akayiko
  • Isukari garama 150
  • Margarine ibiyiko 2
  • Amavuta akomoka ku bihigwa yo kuza gutekamo amandazi
  • Amazi y’akazuyazi yo gupondesha ifarini

Uko bikorwa

  1. Shyira ifarini mu gisorori
  2. Ongeramo, isukari, umunyu na margarine uvange
  3. Sukamo amazi y’akazuyazi uvange vuba vuba n’intoki bivemo umutsima ukomeye
  4. Ongeramo umusemburo ukomeza uvangishe intoki
  5. Tonora amagi yawe neza
  6. Inyuma uzengurutseho wa mutsima
  7. Shyushya amavuta menshi ashye
  8. Shyiramo amandazi ugabanye umuriro kuko ashirira vuba

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe