Karoti zitogosheje

Yanditswe: 01-08-2019

Karoti kimwe n’izindi mboga zose, zigumana intumamubiri zazo iyo ziriwe ari mbisi nko muri salade cyangwa se ukaziteka ku mwuka. Nyamara hari n’ubundi buryo imboga ziguma intumamubiri zose zazo iyo uzitogosheje igihe gito mu mazi.

Ibikoresho

  • Karoti 4 nini
  • Umunyu
  • Igitunguru 1

Uko bikorwa

  • Ronga karoti uzikatemo neza udusate tw’utwuzeru
  • Shyira umunyu muke mu mazi uyashyire ku ziko abire
  • Sukamo karoti ureke zibire zimareho iminota iri hagati ya 15 na 20
  • Habura iminota itanu ukatiraho igitunguru hejuru kikaza guhumuramo
  • Iyo amazi yazo atumutsemo neza uza kuyashyira mu bindi byo kurya cyangwa se ukayarekera muri karoti ukaza nayo kuyagaburana nazo

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.