Salade ya macaroni
Yanditswe: 02-06-2016
Ibikoresho ku bantu bari hagati ya 6 na 8
- Macaroni magufi garama 500
- Fromage garama 200
- Courgette 1 nto
- Radis 4
- Inyanya 8
- Igitunguru 1
- Creme liquide cl 20
- Ibiyiko 2 by’ikirungo cya simba mbili
- Persil
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Ronga imboga uzikatemo duto tw’utwuzeru ( radis, inyanya na cocombre)
- Kata igitunguru urape na fromage
- Mu isafuriya nini shyiramo amazi abire ushyiremo makaroni zimaremo iminota 10 ku buryo zidashya cyane
- Igihe ziri ku ziko fata agasorori ushyiremo creme uvange na simba mbili
- Ongeramo persil zikase duto, umunyu na poivre
- Kuraho makaroni uzisuke mu gisorori kinini zihore ariko bitari cyane
- Sukamo ya sauce ya creme uvange
- Ongeramo za mboga wakasemo ibizeru ukomeze uvange
- Hejuru takaho twa persil duke wasigaje unyanyagizeho na fromage
Gracieuse Uwadata
.
Ibitekerezo byanyu
3 juin 2016, 06:53
Iyi salade ndayikunda ariko sinari nzi uko ikorwa. Mundangire aho nagurira ibirungo muri Kigali.