Salade ya macaroni

Yanditswe: 02-06-2016

Ibikoresho ku bantu bari hagati ya 6 na 8

  • Macaroni magufi garama 500
  • Fromage garama 200
  • Courgette 1 nto
  • Radis 4
  • Inyanya 8
  • Igitunguru 1
  • Creme liquide cl 20
  • Ibiyiko 2 by’ikirungo cya simba mbili
  • Persil
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga imboga uzikatemo duto tw’utwuzeru ( radis, inyanya na cocombre)
  2. Kata igitunguru urape na fromage
  3. Mu isafuriya nini shyiramo amazi abire ushyiremo makaroni zimaremo iminota 10 ku buryo zidashya cyane
  4. Igihe ziri ku ziko fata agasorori ushyiremo creme uvange na simba mbili
  5. Ongeramo persil zikase duto, umunyu na poivre
  6. Kuraho makaroni uzisuke mu gisorori kinini zihore ariko bitari cyane
  7. Sukamo ya sauce ya creme uvange
  8. Ongeramo za mboga wakasemo ibizeru ukomeze uvange
  9. Hejuru takaho twa persil duke wasigaje unyanyagizeho na fromage

Gracieuse Uwadata
.

Ibitekerezo byanyu

  • Iyi salade ndayikunda ariko sinari nzi uko ikorwa. Mundangire aho nagurira ibirungo muri Kigali.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe