Salade y’ishu n’amagi

Yanditswe: 09-08-2016

Ibikoresho ku bantu 6

  • Ishu 1 rito
  • Imbuto za pommes 2
  • Vinaigre agace k’agakombe
  • Isukari iseye cyane akayiko 1
  • Amagi 2
  • Amavuta ya beurre ikiyiko 1
  • Crème fraiche ibiyiko 2
  • Umunyu na poivre
  • Moutarde akayiko 1
  • Indimu 1

Uko bikorwa

  1. Ronga amashu neza uyakatemo udusate duto
  2. Vanga vinaigre n’isukari iseye cyane
  3. Ongeramo moutarde uvange
  4. Koroga amagi anoge nk’ugiye guteka umureti wongeremo umunyu
  5. Yengesha beurre usukemo
  6. Ya vinaigre irimo isukari na moutarde uyiterek ku ziko imareho iminota 15 uvanga gahoro gahoro
  7. Sukamo y’amagi wakoroze uvange vuba vuba
  8. Bikureho ureke bihore
  9. Ongeramo crème fraiche bimaze guhora
  10. Kata pomme mo duto uzishyire ku mashu
  11. Nyanyagizaho umutobe w’indimu
  12. Renzaho ya sauce uvange

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe