Uburyo waryosha imigati iba ikomeye
Yanditswe: 02-03-2016
Hari imigati ugura ugasanga ikomeye cyangwa se ukawugura woroshye watinda kuwurya ugasanga wakomeye bigatuma unabiha. Igihe rero byagenze bityo hari uburyo wakoresha umugati ukaryoha kurusha nuko wari umeze mbere.
Dore uko wabigenza
Ibikoresho
- Amagi 2
- ½ ya litiro y’amata
- Isukari ibiyiko 3 binini
- Amavuta ya beurre ibiyiko 3
- Udusate 8
Uko bikorwa
- Koroga amagi anoge neza
- Ongeramo isukari
- Ongeramo amata ukomeze uvange
- Fata ya migati uyirambike muri uwo ruvange itote ariko idashwanyaguritse
- Shyushya ipanu ushyireho amavuta ya beurre ayenge
- Shyiraho ya migati ugende uhindura impande zose kugeza yumutse neza ariko wirinde ko ishirira
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
4 mars 2016, 10:55, yanditswe na Denyse
iyo recipe bayita pain perdue
4 mars 2016, 10:57, yanditswe na Denyse
iyi recette yitwa pain perdue murakoze cyane