Benye zifashe ku mifupa
Ibikoresho
1 kg y’imifupa
Amagi 2
Ikiyiko cy’umunyu
200 g z’ifarini
Agasashi 1 k’umusemburo ‘’ levure chimique’’
15 cl z’amazi cyangwa amata y’inshyushyu
Ibiyiko 2 by’isosi ya soya
Ikiyiko cy’ifu ya tangawizi 1
Amavuta
Puwavuro na sereri
Tangawizi na tungurusumu
uko bikorwa
1.Tegura benye igizwe n’ifarini ivanze n’umureti w’amagi wateguye,ushyiremo amazi cyangwa amata n’umunyu ndetse n’umusemburo,ubiponde cyane bibe nk’umutisima.
2.Bireke iminota 30 kugira ngo bibyimbye,kugira ngo umusemburo ukore neza
3.Kora isosi ya soya irimo sereri,tangawizi na tungurusumu kugira ngo ihumure neza
4.Fata ya mifupa uyiharure neza kuburyo nta nyama iba iriho uyitunganye ukoresheje icyuma,uyikore nk’uduti bokerezaho brochette,uyoze neza kandi uyumutse.
5.Fata ya mitsima wateguye uyitunge neza kuri ya mifuba ariko usigaye igice gito inyuma cyo kuza gufata
6.Camutse amavuta ashyuhe cyane namara gushya neza urambikemo witonze za benye zitunze mu mifupa,ujye uzihindura kugirango zidashirira.
7.Zarure uzirambike ahantu hitaruye maze usizigeho ya sosi ya soya wateguye kandi igomba kuba ifashe,maze uzireke zumuke neza.
8.Biba byiza kuzirya zamaze guhora,nibwo ziba ziryoshye.
Muryoherwe.