Salade ya karoti na cocombre

Yanditswe: 04-02-2016

Ibikoresho

  • Karoti garama 500
  • Cocombre 2
  • Agasate 1 ka tungurusumu gaseye cyangwa se gakasemo duto
  • Ibiyiko 2 bya vinaigre
  • Ibiyiko 6 bya olive oil yo mu bwoko bwa extra virgin
  • Umunyu ufata n’intoki ebyiri
  • ¼ y’ikiyiko cya poivre
  • Twa persil duke twa gutakaho

Uko bikorwa

  1. Ronga neza karoti na cocombre
  2. Rapa karoti ukoresheje rape ituma ziza zihagaje cyangwa se ukoreshe akuma uzikate zihagaritse ariko ari duto cyane
  3. Cocombre nazo zikatemo uruzeru duto cyane
  4. Bishyire mu gisorori ukoreramo salade
  5. Vanga ibindi bikoresho byose uretse persil
  6. Bisuke muri za karoti uvange
  7. Bishyire muri frigo bimaremo amasaha abiri mbere yo kubifungura
  8. Takaho persil wakasemo duto cyane

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Ndashima cane Ko mugerageza kigisha abantu uko bakwitegurira neza amafunguro yabo batarinze kuyaranga Ko amafaranga bayasanga mu ma hotels.jewe ariko ndafise akandi kantu nagira ndabisabire.Murashaka umuntu kuri birya bikoresho biba nkenerwa mugutegura ifunguro,Ko mwoza murashiraho n’ifoto ya kimwe cose kuko hariho aho usanga mwebwe mucita uku abandi naba bacita ukundi.ivyo vyofasha cane abantu benshi nanje ndimwo.
    Murakoze.

  • Muzaje mutuhezaho uko twakwitegurira ibinyobwa aha ndashaka kuvuga cane cane ibi bikoreshwa mu gufungura.
    Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe