Broccoli na karoti

Yanditswe: 03-02-2016

Broccoli ni imboga nziza zidakunze kwera ahantu hose ariko ku masoko yo mu Rwanda nka za Kimironko, Nyabugogo aho bakunze kwita kwa mutangana, mu ma super market n’ahandi zikaba zihaboneka. Izi mboga zivamo ifunguro ryiza iyo uzitekanye na karoti.

Dore uko iryo funguro ritegurwa

  • Ibikoresho ku bantu bane
  • Broccoli 1 nini
  • Karoti 4 ziri mu rugero
  • Courgettes 2
  • Igitunguru 1
  • Amavuta ya elayo cyangwa se ya sesame
  • Umunyu, poivre n’imbuto za sesame ufata mu rushyi 1

Uko bikorwa

  1. Karanga igitunguru mu mavuta ushyiremo karoti zikasemo ibizeru bito
  2. Komeza uvange ari nako unyuzamo ugapfundikira umare nk’iminota 8
  3. Genda ukata twa broccoli two jehuru ukatire ku gashami aho izimeze nk’indabyo ziba zishamikiye, uzironge
  4. Zishyiremo ushyiremo na courgette wakasemo duto bimareho iminota 10 upfundikiye ariko unyuzamo ukareba ko zidashirira
  5. Habura igihe gito ngo uzikureho ushyiramo umunyu n’imbuto za sesame
  6. Icyitonderwa : Ntugomba gucanira cyane broccoli kuko ziryoha iyo zigikocagurika
  7. Bigaburane n’umuceri cyangwa se inkoko yumutse, ku batarya inyama wanazigaburana na tofu zumutse.

Byatanzwe na Eugenie umutoza mu guteka, umukeneye wahamagara kuri 0785094803

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe