Pizza irimo inyama ziseye

Yanditswe: 24-12-2015

Ibikoresho
Pate ya pizza
Inyama ziseye garama 250
Poivron 1
Sauce tomate cl 20
Umunyu
Poivre
Isosi ya pizza
Fromage yo mu bwoko bwa cheddar grama 80

Uko bikorwa

Banza utegure pate ya pizza : ukoresheje ifarini garama 500, asasashe k’umusemburo 1akayiko cy’umunyu, akayiko k’isukari, amazi y’akazuyazi ¼ litiro
Vanga ibikoresho byose ubishyire ahantu hakonje byibura bihamare iminota 10
Koramo utuzeru tunini tumeze nk’imigati y’ibizeru
Cana ifuru igere kuri degree 220 z’ubushyuhe
Shyushya amavuta mu ipanu cyangwa se isafuriya ushyiremo igitunguru na poivron
Ongeramo inyama
Sukamo ¾ bya sauce tomate, umunyu na poivre
Rapa igice(1/2) cya chedar iki ugikatemo kabiri
Shyira pate kuri plaque zijya mu ifuru
Sukaho sauce tomate na sauce ya pizza
Renzaho inyama ziseye
Soresha fromage
Birekere mu ifuru bimaremo iminota iri hagati ya 25 na 30

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe